Mu gace gashya k’uruhererekane rwa “The Kardashians”, Kim yahishuye ko yatanze $80.000 (asaga miliyoni 116 Frw), ariko akabikora mu ibanga kugira ngo hatagira umenya ko ari we uri gushaka iyi Bibiliya. Iyo Bibiliya yari iy’ingenzi cyane kuko yari iy’umubyeyi we, yanditseho izina rye ku gifuniko cyayo mu nyuguti za zahabu ndetse n’inyandiko ye ubwe yari yanditsemo.
Kim Kardashian yari yarabanje gutanga $15.000 ku muryango wa O.J. Simpson kugira ngo ayigure, ariko barabyanga. Icyo gihe yabivuze mu kiganiro cy’abo mu muryango we gica kuri Hulu, asobanura ko yari yiteguye kongera amafaranga.
Ibyo ntibyashimishije Malcolm LaVergne, usanzwe ari umunyamategeko w’umuryango wa O.J., wavuze ko ibyo Kim yari ari kubivuga ku mpamvu z’inyungu ze bwite, akongeraho amagambo akomeye amukwena.
Nyuma yo kubona ko bidashoboka kubinyuza ku muryango wa O.J., Kim yaje gukoresha izina rihimbano maze atsindira iyo Bibiliya mu cyamunara. Yahise ayigenera nk’impano umuvandimwe we Khloé Kardashian, watunguwe cyane no kuyakira.
LaVergne yongeye kuvuga ko ibi byose ari uburyo bwa Kim bwo gushaka ibyo agaragaza mu kiganiro cye.
Ati “Byari bizwi. Ni intsinzi kuri buri ruhande, umuryango wa O.J wabonye amafaranga, na we abonye inkuru nshya yo gushyira mu kiganiro cye.’’
Robert Kardashian yari mu itsinda ryunganiraga O.J. mu rubanza rwo mu 1995, bivugwa ko O.J. yajyanye iyi Bibiliya muri gereza mu gihe cy’imyaka yamazemo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!