00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kim Kardashian yahishuye uko yaretse ibiyobyabwenge byatumye yifata amashusho arimo gusambana

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 11 December 2018 saa 08:19
Yasuwe :

Umugore wa Kanye West, Kim Kardashian yakomoje ku buryo yakoresheje ibiyobyabwenge bikamugiraho ingaruka zikomeye, ku buryo nyina Kris Jenner yamufashije kubireka habura gato ngo abe imbata yabyo.

Mu kiganiro “Keep up with the Kardashians” mu kwezi gushize, Kim yabaye umunyakuri ahishura ko ubwo yifataga amashusho arimo gusambana yari yanyoye ibiyobyabwenge, kimwe n’igihe yashakaga umugabo wa mbere, Damon Thomas, mu 2000, afite imyaka 19 gusa.

Ati "Nashatse umugabo nafashe ibiyobyabwenge. Ku nshuro ya mbere. Nongeye indi nshuro, nifata amashusho nsambana. Muri make ikintu kibi cyose cyashoboraga kubaho.”

Ayo mashusho y’urukozasoni Kim Kardashian yayafashe ubwo yaryamanaga na Ray J bakundanaga, ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 23 ya Kim Kardashian.

Mu kiganiro Busy Tonight ku Cyumweru, uyu mugore w’imyaka 38 yahishuye ko umubyeyi we Kris Jenner yagize uruhare runini mu gutuma areka imyitwarire mibi yari yishoyemo.

Yavuze ko bafitanye umubano ukomeye, ku buryo yamubwiraga ikintu cyose kimuri ku mutima.

Yagize ati “Naratashye ndamubwira nti ‘Mana yanjye, mama nanyoye ibiyobyabwenge nijoro. Yari yicaye hejuru y’imashini imesa arambwira ati ‘kandi ntabwo uzabasha kubona urubyaro, ibi ntabwo bikwiye, urimo kwiyangiza! Wabonaga ababaye cyane.”

Uyu mugore avuga ko nyina yahoranaga impungenge ko umukobwa we agiye kuba imbata y’ibiyobyabwenge, kandi koko ngo byari bitangiye kumwibasira.

Gusa ubu ahamya ko yabiretse burundu.

Kim Kardashian avuga ko nyina ari we wamufashije kureka ibiyobyabwenge
Kim Kardashian na Ray Jay bifashe amashusho baryamanye kubera ibiyobyabwenge
Kim Kardashian yemera ko yakoresheje ibiyobyabwenge, hafi no kuba imbata yabyo
Umubyeyi wa Kim Kardashian niwe wamufashije kureka gukoresha ibiyobyabwenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages