Daily Mail yatangaje ko Kim Kardashian w’imyaka 44, wigeze kuvugwa cyane mu 2007 ubwo hasohokaga amashusho ye ari mu mabanga yo mu buriri n’uyu muhanzi Ray J w’imyaka 44; we na nyina Jenner w’imyaka 69, bagiye mu nkiko bavuga ko uyu mugabo “yamaze imyaka irenga 20 akora ubukangurambaga bwo kubahohotera no kubaharabika.”
Ibi birego bibaye nyuma y’uko Ray J atunguye abakunzi be mu minsi ishize ubwo yatangazaga ko ari gukorana n’inzego z’ubushinjacyaha za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu kubaka ikirego cy’icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ’Racketeer Influenced and Corrupt Organizations Act (RICO)’ gifitanye isano na Kardashian na Jenner.
Mu kiganiro yatambukije kuri internet kikaza gukwira hose, Ray J yavuze amagambo akomeye ashinja Kim Kardashian na nyina iki cyaha.
Ati “Icyo kirego cya RICO ngiye gushyira kuri Kris na Kim kizaba gikomeye cyane. Nzajya mvugwa buri munsi mu binyamakuru. Uwaba akiri inshuti ya Kim amubwire hakiri kare, ko inzego za Leta zigiye kuza, kandi nta kintu nabikoraho.”
Yanagereranyije ibyo avuga ku muryango wa Kardashian na dosiye ya Sean ‘Diddy’ Combs, aho yavuze ati “Birakomeye kurusha ibya Diddy.”
Urubanza rwashyikirijwe inkiko kuri uyu wa Gatatu, ruvuga ko Ray J “yananiwe kwakira ko umubano we na Kardashian warangiye imyaka irenga 20 ishize, maze agahitamo gukomeza kwifashisha amazina y’abo mu muryango w’uyu mugore, kugira ngo yigarurire itangazamakuru no kungukira ku mbaraga z’ubwamamare bwabo.”
Abunganira Kardashian na Jenner bavuga ko amagambo ya Ray J ari ibinyoma byambaye ubusa, ko nta perereza na rimwe riri gukorwa ku muryango wabo, nta rwego na rumwe rwa Leta rwatangije dosiye ishingiye ku cyaha cya ‘RICO’ ndetse ko nta gihamya na kimwe cyemeza ibyo ashinja Kardashian na Jenner.
Bagize bati “Ray J yatangaje ibi nk’aho ari ukuri iperereza rya Leta riri gukorwa, atari nk’ibitekerezo bye cyangwa amarangamutima. Kuba yarabitangaje nta gihamya afite, ni ukwerekana kudaha agaciro ukuri ndetse no gushaka kwangiza izina ry’abaregera urukiko.”
Umwunganizi mu by’amategeko wa Kardashian na Jenner, Alex Spiro, yabwiye Daily Mail ko Kris Jenner na Kim Kardashian batari barigeze bajya mu nkiko bashinja umuntu kubaharabika ariko bakaba bafashe uyu mwanzuro kubera icyaha begetsweho gikomeye.
Ray J na Kardashian bahoze bakundana kuva mu 2002 ubwo Kardashian yari avuye mu mubano we wa mbere na Damon Thomas, kugeza mu 2007 ubwo amashusho yabo bari gusambana, yigeze kumenyekana cyane akamamara ku isi yose yajyaga hanze.
Kim Kardashian nyuma yaho yarashatse, atandukana n’abagabo inshuro ebyiri. Mu bo batandukanye harimo Kris Humphries (2011–2013) ndetse na Kanye West (2014–2022). Afite abana bane yabyaranye na Kanye barimo North, Saint, Chicago na Psalm.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!