Kim Kardashian yitabye urukiko i Paris mu Bufaransa, atanga ubuhamya ku rubanza rw’abakekwaho kumwambura bamushyizeho imbunda ubwo yari muri hoteli.
Umucamanza yavuze ko Aomar Ait Khedache, uri mu baregwa bemeye icyaha, yandikiye Kim Kardashian ibaruwa ubwo yafatwaga mu 2017. Kim Kradshian yavuze ko atigeze amenya iby’iyo baruwa, maze umucamanza ayisomera urukiko.
Iyi baruwa igira iti “Nyuma yo kukubona kuri televiziyo yo mu Bufaransa no kubona amarangamutima yawe, nibwo nabashije kumva ububabare n’ihungabana naguteje, bituma mfata icyemezo cyo kukwandikira.”
Ikomeza igira iti “Si uko nifuza imbabazi, ahubwo nshaka kukubwira nk’umuntu ku wundi ko mbabajwe n’ibyo nakoze, kandi nababajwe cyane no kukubona urira... Nababajwe n’ukuntu naguteye intimba, umugabo wawe, abana bawe ndetse n’abagukunda.”
Ubwo yasomwagwa Kim Kardashian ntiyigeze areba uwo mugabo mu maso, ahubwo yasutse amarira. Ibaruwa ikomeza igira iti “Ntawe ushobora gusiba ibyahise, ariko nizeye ko iyi baruwa izagufasha kwibagirwa ihungabana watewe nanjye.”
Ubwo ubu bujura bwabaga uyu mugore bamusanze mu cyumba cye bamwiba ibikoresho by’agaciro birimo impeta y’isezerano ya diyama ifite agaciro ka miliyoni enye z’amadolari yari yarambitswe na Kanye West wahoze ari umugabo we, hamwe n’indi mirimbo, byose bifite agaciro ka miliyoni 10 z’amadolari.
Mu rukiko, ijwi rya Kim ryatangiye gucika intege ubwo yasobanuraga uko byagenze, avuga ko abajura babiri binjiye mu cyumba cye bafite isura y’abapolisi. Yavuze ko yagize ubwoba bwinshi, yatekereje ku guhunga ariko asanga bidashoboka.
Gusa abemeye ko bamwibye yagaragaje ko yabahaye imbabazi.
Abakekwaho ubu bujura ni 10, ariko babiri gusa muri bo nibo bemeye icyaha, abandi bose bavuga ko ari abere. Bari 11 ariko umwe mu bibye uyu mugore yitabye Imana.
Kim Kardashian yatewe n’abagizi ba nabi bambaye imyambaro ya polisi, bamufatira mu cyumba cye cya hoteli mu ijoro ryo ku wa 3 Ukwakira 2016, ubwo yari yitabiriye ibirori bya Paris Fashion Week.
Uru rubanza rwatangiye ku wa 29 Mata 2025, rukaba ruyobowe n’abacamanza batatu n’abagize inteko y’abacamanza batandatu. Ruzasozwa ku wa 23 Gicurasi 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!