00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kim Kardashian yasutse amarira nyuma y’imvune z’ikizamini cyo kuba umwavoka yatsinzwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 November 2025 saa 10:00
Yasuwe :

Umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime, Kim Kardashian, yasangije Isi urugendo rutoroshye ari kunyuramo mu rwego rwo kwinjira mu mwuga w’ubwunganizi mu mategeko; agaragaza ko n’ubwo yatsinzwe ikizamini cy’ingenzi cyari kumwemeza nk’umunyamategeko, atigeze yoroherwa mu kwitegura kandi ko yakoresheje imbaraga zose zari mu bushobozi bwe ariko ntahirwe.

Mu mashusho yashyize kuri Instagram ye, uyu mugore w’imyaka 45 yagaragaye yicaye ku buriri arira, mbere y’uko asubiza inyuma ibikorwa by’ibyumweru bibiri bya nyuma byo kwitegura ikizamini.

Yagaragaje uburyo yakoraga ibishoboka byose, kandi agashyiramo imbaraga zidasanzwe kugira ngo atsinde ikizamini cyo kuba umunyamategeko muri California kigizwe n’ibibazo bitanu by’inyandiko bikorwa mu isaha imwe, ikizamini kimwe cy’iminota 90 cyo kwerekana ubushobozi ndetse n’ibibazo 200 batanga ibisubizo byinshi ugahitamo ikiri cyo (multiple-choice).

Ati“Nabasangije byinshi kuri uru rugendo, ndetse negeranyije amashusho y’ibyumweru bibiri bya nyuma byo kwiga. Kugwa, kubyuka, n’ibindi byose byabaye hagati aho. Ku wa 7 Ugushyingo 2025, nabwiwe ko natsinzwe. Byari bibabaje ariko ntabwo ryari ryo herezo.”

Kim yakomeje avuga ko nubwo yahuye n’ibihe bikomeye, harimo ndetse n’uburwayi bw’umugongo yatewe no kwicara igihe kinini, atigeze ahagarika urugendo rwe. Yanavuze ko yigeze no kurota atsindwa mu kizamini kubera ‘stress’ nyinshi yari afite.

Ati“Buri gihe numva nshaka gutera intambwe ngana imbere, hagahita haba ikindi kintu kinyuzura umutima nkumva nshaka kureka byose. Numvaga nsa n’ugiye gusandara umutwe, ariko ngasanga ngifite urugendo rurerure imbere.”

Avuga ko hari igihe cyageze abana be bane North, Saint, Chicago na Psalm, akabohereza mu biruhuko, kugira ngo akoreshe ayo mahirwe yose, akomeza kwiga amasaha menshi ku munsi, yirinda akazi ndetse n’indi mirimo yose kugira ngo yitegure neza.

Ati “Namaze amezi ane yose niga ntahagarara, nahagaritse akazi kose, sinakiraga na telefone z’akazi. Nta kindi nakoraga uretse kuba umubyeyi no kwiga.”

Yashimiye abantu bose bamushyigikiye, yongera kwemeza ko gutsindwa atari iherezo. Ati “Kutagera ku ntego si ugutsindwa, ni umuriro unyongerera imbaraga. Nari nsigaje bike ngo ntsinde, kandi biransunika kurushaho.”

Mu 2021, Kim Kardashian yatsinze ikizamini cya mbere kizwi nka ‘baby bar’. Muri Nyakanga 2025, nibwo yakoze ikizamini cya nyuma cyagombaga gutuma aba umunyamategeko wemewe. Mbere yo gutsindwa yari yaciye amarenga ko ashobora kuzatsindwa ibizamini byo kuba umunyamategeko w’umwuga kubera kwishingikiriza ChatGPT.

Uyu munyamideli azongera gukora ikizamini cya California Bar Exam muri Gashyantare 2026, aho akeneye nibura amanota 1390 ngo atsinde.

Uyu mugore yavuze ko n'ubwo yatsinzwe ikizamini cyo kuba umwavoka atazacika intege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages