Iki kizamini ni na cya nyuma gisabwa kugira ngo umuntu yemererwe gukora umwuga w’ubwunganizi mu mategeko muri Leta ya California.
Uyu Munyamerika warangije amasomo mu by’amategeko muri Gicurasi 2025, nyuma y’imyaka itandatu yiga, yabwiye abamukurikira kuri Instagram ko yatsinzwe icyo kizamini.
Yanditse ati “Nyuma y’imyaka itandatu ntangiye urugendo rw’amategeko, sindacika intege kugeza ubwo nzatsinda ikizamini kingira umwavoka.”
Kim Kardashian yakomeje ati “Kunanirwa uri hafi kurangiza si ugutsindwa, ahubwo ni imbaraga nshya. Nari hafi cyane yo gutsinda, kandi ibi bintera umurava wo gukomeza.”
Ikizamini uyu munyamideli yatsinzwe gitangwa kabiri mu mwaka, kikaba kigizwe n’ibibazo bitanu byanditse bimara isaha imwe, ikindi kizamini cyo kuvuga (oral exam) kimara iminota 90, n’ibibazo 200 by’amahitamo.
Nk’uko Urugaga rw’Abavoka muri California (California Bar Association rubivuga, abagera ku 16.000 bakora icyo kizamini buri mwaka. 63% by’abagikoze muri Gashyantare ni bo batsinze.
Kim Kardashian yakoze iki kizamini mu kwezi kwa Nyakanga.
Mu minsi ishize yari yaciye amarenga ko ashobora kuzatsindwa ibizamini byo kuba umunyamategeko w’umwuga kubera kwishingikiriza ChatGPT.
Uyu mugore amaze imyaka irenga itandatu yiga amategeko, aho buri cyumweru yafataga nibura amasaha 18 yo kwiga, nyamara afite gahunda nyinshi zikomeye mu buzima bwe bwa buri munsi zirimo no kurera abana bane afitanye na Kanye West.
Muri Gicurasi 2025, yizihije ko yarangije amasomo mu birori byabereye mu rugo iwe ari kumwe n’umuryango we.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!