00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kimenyi na Muyango basezeranye imbere y’amategeko (Amafoto na Video)

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 4 January 2024 saa 05:21
Yasuwe :

Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine bahamije isezerano ryo kubana nk’umugabo n’umugore imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge ku wa 4 Mutarama 2024.

Kimenyi na Muyango bageze ku biro by’Umujyi wa Kigali, ahari Umurenge wa Nyarugenge, basezeraniyemo, ahagana saa Munani z’igicamunsi. Bari mu modoka yo mu bwoko bwa V8 ifite ibara ry’umukara.

Kimenyi Yves yaherekejwe n’abarimo mushiki we, umubyeyi we, inshuti n’abo bakinana muri AS Kigali.

Muyango Claudine na Kimenyi Yves ubwo binjiraga mu cyumba basezeraniyemo bahawe impundu n’ababyeyi babaherekeje bari buzuye umunezero.

Umuyobozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie, wasezeranyije Kimenyi na Muyango yabanje kubigisha uko bagomba kwitwara, anabaha impanuro zo gukomeza kuganira kuko ari ryo shingiro ryo kubaka urugo.

Yibukije Muyango ko afite inshingano zo kubaha no kugandukira Kimenyi. Yagize ati “Ukurusha umugore akurusha urugo.’’

Murekatete Patricie yabibukije ko gucana inyuma, guta urugo amezi 12, kutita ku nshingano z’urugo biri mu bishobora gutuma bahana gatanya.

Yahise asaba Uwase Muyango Claudine na Kimenyi Yves kwegera ibendera ry’igihugu bagasezerana. Basoje gutanga indahiro zabo, Murekatete yegereye ibendera ry’igihugu ahamya isezerano ry’aba bombi ryo kubana nk’umugabo n’umugore.

Muyango Claudine na Kimenyi Yves batangiye kuvugwa mu rukundo muri Kanama yo mu 2019. Aba bombi basanzwe babana ndetse ku wa 21 Kanama 2021, bibarutse imfura yitwa Kimenyi Miguel Yannis.

Ku itariki 13 Ukwakira 2019, Muyango yateguriye isabukuru Kimenyi Yves anamushimira urukundo yamukunze. Kimenyi yambitse impeta ishimangira urwo akunda Muyango ku itariki 28 Gashyantare 2021.

Uyu mugore yakorewe ibirori byo kwitegura ubukwe ‘Bachelorettes party’ ku wa 16 Ukuboza 2023, byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye biganjemo inshuti z’uyu mugore.

Muyango Claudine yabaye Nyampinga uberwa n’Amafoto muri Miss Rwanda 2019 mu gihe Kimenyi Yves ari Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu “Amavubi” na AS Kigali aheruka no kugiriramo imvune. Yananyuze mu makipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports na Kiyovu Sports.

Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine bageze mu Biro by'Umujyi wa Kigali aho basezeraniye imbere y'amategeko bafatanye agatoki ku kandi
Muyango Claudine arahirira ko yemeye kuba umugore wa Kimenyi imbere y'amategeko ya Repubulika y'u Rwanda
Kimenyi Yves yarahiye imbere y'amategeko ko yemeye ko Muyango Uwase Claudine amubera umugore
Kimenyi Yves na Muyango Uwase Claudine basezeranye ivangamutungo risesuye
Umuyobozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie, yasabye Kimenyi Yves na Muyango Uwase Claudine kwimakaza umuco wo kuganira kuko ari wo wubakirwaho urugo
Kimenyi na Muyango bari bafite akanyamuneza ku maso
Aba bombi basuhuje abantu batandukanye bari babaherekeje ubwo basezeranaga imbere y'amategeko
Muyango Claudine yabaye Nyampinga uberwa n'Amafoto muri Miss Rwanda 2019
Kimenyi Yves, ufite imvune, ni Umunyezamu wa AS Kigali n'Ikipe y'Igihugu "Amavubi"
Kimenyi Yves na Uwase Muyango basezeraniye mu Murenge wa Nyarugenge, ukorera mu Biro by'Umujyi wa Kigali
Tidjara Kabendera (uwa kabiri iburyo) ari mu b'ibyamamare baherekeje Muyango na Kimenyi mu muhango wo gusezerana imbere y'amategeko
Umuyobozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie, ni we wasezeranyije Kimenyi na Muyango
Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine bamaze igihe bari mu munyenga w'urukundo ndetse bishimira kurwerekana aho bari hose

Amafoto: Kwizera Hervé


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages