00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kimenyi Yves yasezeranye na Muyango Claudine (Amafoto)

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 6 January 2024 saa 10:37
Yasuwe :

Umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, Kimenyi Yves, yasezeranye na Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda ya 2019, kuri uyu wa 6 Mutarama 2024.

Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge Gisozi ahazwi nka Romantic Garden.

Waranzwe n’ubwitabire bw’abafite amazina azwi muri siporo no mu myidagaduro y’u Rwanda. Barimo Nimwiza Meghan wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2019, Mariya Yahani wasohoye umugeni, Victor Rukotana uririmba gakondo ndetse na Jado Kabanda wabaye umujyanama wa Bruce Melodie akaba n’Umuyobozi mukuru wa Isibo TV Muyango Claudine akorera.

Umukundwa Cadette witabiriye Miss Rwanda ya 2019 ari mu bambariye Muyango Claudine. Umuhanzi Nkurunziza waririmbye indirimbo irata ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda, Nkurunziza ni we wari umusaza wasabiye Kimenyi Yves.

Kimenyi Yves yaherekejwe n’abasore barimo abakinnyi nka Biramahire Abed ukina muri Mozambique, Nshuti Innocent wa APR FC, Nkinzingabo Fiston wa Mukura FC, Mugunga Yves ukinira Kiyovu FC na Zaba Missed Call w’umunyarwenya.

Victor Rukotana yatunguye abageni abaririmbira indirimbo nshya izasohoka vuba yitwa Umwana w’Ibuhoro.

Muyango Claudine na Kimenyi Yves basezeranye imbere y’Imana mu muhango wabereye mu Busitani bwa Center Piece buri ku Gisozi mu ntera ngufi uvuye kuri Romantic Garden ahabereye uwo gusaba no gukwa.

Basezeranyijwe na Bishop Karemera Emmanuel wo mu Itorero Living God Church, abasaba kubaka urugo rwiza rushingiye ku ijambo ry’Imana.

Kimenyi Yves yasezeranyije Muyango kuzamukunda iteka ryose naho Muyango Claudine amusezeranya kumubera umugore umwubaha.Bakimara gusezerana bakiriye abatumirwa mu Busitani bwa Romantic Garden.

Abasore baherekeje Kimenyi Yves
Abakobwa baherekeje Kimenyi gusaba no gukwa Muyango
Biramahire Abedi ukinira UD Songo yo muri Mozambique ni umwe mu baherekeje Kimenyi Yves
Bamwe mu bakinnyi bakinanye na Kimenyi nibo bamwambariye
Kimenyi Yves yinjiye muri iri hema, acungiwe umutekano
Mugunga Yves ukinira Kiyovu Sports yaherekeje Kimenyi Yves gusaba no gukwa
Nkizingabo Fiston ukinira Mukura Vs ni umwe mu bahereje Kimenyi Yves gusaba no gukwa
Nshuti Innocent [wa abiri uvuye ibumos] ukinira APR Fc yari mu baherekeje Kimenyi Yves
Ubwo abasore bambariye Kimenyi Yves binjiraga ahabereye umuhango wo gusaba no gukwa
Kimenyi Yves yasezeranye imbere y'Imana n'umugore we Muyango Claudine
Indabyo zari zarimbishijwe imbere aho abageni bicaye
Ihema rya Romantic Garden ryari ryarimbishijwe mu muhango wo gusaba no gukwa
Byageze saa yine z'igitondo aba mbere bafashe ibyicaro muri iri hema

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages