00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kina Music basubiyemo indirimbo “Rubanda” ya Makanyaga

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 29 July 2013 saa 03:12
Yasuwe :

Abahanzi bagize itsinda Kina Music ari bo Knowless, Christopher, Dream Boyz na Tom Close basubiyemo indirimbo “Rubanda” yahimbwe na Makanyaga Abdoul mu 1974.
Aganira na IGIHE, Clement Ishimwe, umuyobozi wa Kina Music, ari nawe watunganyije iyi ndirimbo, yavuze ko mu kuyisubiramo bifuje kwigira byinshi kuri Makanyaga, umuhanzi ufatwa nk’inararibonye mu Rwanda.
Yagize ati “Ni umuntu ufite ubunararibonye watangiye mbere yacu hari ibintu byinshi twamwigiraho abantu twashatse guhuza abafana (…)

Abahanzi bagize itsinda Kina Music ari bo Knowless, Christopher, Dream Boyz na Tom Close basubiyemo indirimbo “Rubanda” yahimbwe na Makanyaga Abdoul mu 1974.

Aganira na IGIHE, Clement Ishimwe, umuyobozi wa Kina Music, ari nawe watunganyije iyi ndirimbo, yavuze ko mu kuyisubiramo bifuje kwigira byinshi kuri Makanyaga, umuhanzi ufatwa nk’inararibonye mu Rwanda.

Yagize ati “Ni umuntu ufite ubunararibonye watangiye mbere yacu hari ibintu byinshi twamwigiraho abantu twashatse guhuza abafana b’umuziki wa kera n’uwubu”.

Mu kiganiro na Makanyaga, w’imyaka 65, yavuze ko aba bahanzi babimusabye nawe akabibemerera akanayiririmbamo igitero kimwe.

Yagize ati “Barayishimiye barambwira bati iriya ndirimbo turashaka kuyiririmba twumve uko yamera tuyiririmbanye nawe, bati tugiye kuyiririmba hanyuma ushyiremo ijwi ryawe ndabemerera barayikora”.

Iyi ndirimbo iri mu nshyashya zasohotse iki cyumweru ku buryo mu gihe gito iza gutangira gucurangwa ku maradiyo yo mu Rwanda. Mu minsi ya vuba kandi irasohoka mu mashusho.

Abahanzi bo muri Kina bari kumwe na Makanyaga

Umva indirimbo Rubanda Hano:

Umva Indirimbo Rubanda ya kera:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages