Ku itariki ya Mbere Mutarama 2006 nibwo Kina Music yavutse ku gitekerezo cya Ishimwe Clement abifashijwemo n’abandi bantu be ba hafi bari bazi indoto ze.
Uyu musore yakuze akunda umuziki yumva azawukuramo amafaranga ndetse bituma afata rutemikirere ajya kwiyungura ubumenyi buhagije mu bijyanye nawo.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Producer Clement yavuze ko yishimiye imyaka 10 KINA Music imaze, impinduka imaze kuzana mu muziki nyarwanda ndetse ngo nubwo urugendo rukiri rurerure inzozi zo ziracyari nyinshi.
Yagize ati “Ubu imyaka 10 irashize Kina Music ishinzwe, ni byinshi navuga yagezeho haba mu iterambere ry’abahanzi twakoranye ndetse nanjye ubwanjye.”
“Ubu muri Kina Music hamaze gukorerwa indirimbo zirenga 1000, nyinshi muri zo zagiye zikundwa, twakoranye n’abahanzi batandukanye kandi bose twabafashije kuva ku rwego rumwe bakagera ku rundi. Muri rusange umusaruro wa Kina Music ni uwo kwishimira.”
Yakomeje asobanura ko urugendo rwa Kina Music rwagiye ruhura n’inzitizi ariko bitewe n’icyerekezo bari bafite ntibigeze bacika intege ndetse n’ubu bagikomeje guharanira iterambere ry’umuziki nyarwanda.
Ati, “Urugendo ruracyari rurerure kuko n’inzozi ari nyinshi ariko dufite icyizere ko byose bizagerwaho.”
Producer Clement yashishikarije abashoramari gushora mu muziki kuko nta gihombo kirimo.
Christopher, umwe mu bahanzi babarizwa muri Kina Music yavuze ko ari iby’igiciro gikomeye kuba ahakorera ndetse anashimira Producer Clement by’umwihariko kuko yamureze mu buryo bwa muzika akanafasha impano ye kwaguka no kumenyekana.
Kuri ubu, KINA Music ibarizwamo abahanzi barimo Tom Close, Dream Boyz, Christopher ndetse na Knowless. Bose inyungu zabo za muzika zikurikiranirwa bya hafi na Producer Clement.
Zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane zakorewe muri iyi nzu harimo nka Imyaka itatu ya Casanova, Inshuti nyanshuti ya The Ben, Nkwite nde ya Riderman, Iri joro ya Christopher, Sinzakwibagirwa ya Knowless, Data Ninde ya Dream Boyz, Nzajya ngusingiza ya Korali Maranatha, Buhoro buhoro ya King James, Kanda amazi, Rubanda, Nshatse inshuti, Byararangiye ya Tom Close, Baramponda ya Dream Boyz na Knowless, n’izindi nyinshi.







Ibitekerezo 0