00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kina Music yasubiranyemo na Makanyaga indi ndirimbo ye

Yanditswe na

Hamenya John Robert

Kuya 27 October 2013 saa 12:50
Yasuwe :

Bamaze kubona ko indirimbo "Rubanda" yakunzwe cyane ikanabagarurira abafana benshi, abahanzi bagize Kina Music bahisemo kongera gusaba umusaza Makanyaga gusubiranamo indi ndirimbo ye ubu bakaba bafashe iyitwa “Nshatse Inshuti” nayo yamenyekanye cyane.
Aba bahanzi bagize itsinda Kina Music ni Knowless, Christopher, Dream Boyz na Tom Close.
Clement Ishimwe, umuyobozi wa Kina Music, ari nawe utunga izi ndirimbo, avuga ko mu gusubiramo ibihangano bya Makanyaga ari uko baba bifuza kwigira (…)

Bamaze kubona ko indirimbo "Rubanda" yakunzwe cyane ikanabagarurira abafana benshi, abahanzi bagize Kina Music bahisemo kongera gusaba umusaza Makanyaga gusubiranamo indi ndirimbo ye ubu bakaba bafashe iyitwa “Nshatse Inshuti” nayo yamenyekanye cyane.

Abahanzi bo muri Kina bari kumwe na Makanyaga

Aba bahanzi bagize itsinda Kina Music ni Knowless, Christopher, Dream Boyz na Tom Close.

Clement Ishimwe, umuyobozi wa Kina Music, ari nawe utunga izi ndirimbo, avuga ko mu gusubiramo ibihangano bya Makanyaga ari uko baba bifuza kwigira byinshi kuri we nk’inararibonye mu muziki nyarwanda.

IGIHE duheruka gutangaza ko Kina Music bateganya gufatanya na Makanyaga akongera agakora ibihangano bye byose bundi bushya bigasohoka bicuranzwe ku buryo bushya bugezweho muri iki gihe, gahunda Makanyaga yari yaratangiranye na JFB kwa se wa Producer Chris Cheetah.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Makanyaga, w’imyaka 65, yavuze ko anyurwa no gusubiranamo izi ndirimbo ze n’aba bahanzi bagezweho muri iki gihe.

Umuhanzi Makanyaga ubusanzwe afite indirimbo zikabakaba 40 zakunzwe, abakorera muri Kina Music bo ngo bazahitamo izo bifuza ko zasubirwamo babe ari zo basubiramo .

Zimwe mu ndirimbo zamenyekanishije umusaza Makanyaga zirimo nka “Hashize iminsi”, “Ngwino mukunzi nkurutishe bose”, “Gikundiro”, “Ibitekerezo”, “Urabeho Mariyana “ yasohoye bwa mbere mu mwaka wa 1972 n’izindi nyinshi.

Umva indirimbo Nshatse Inshuti zirananira:

Abagize Kina Music baherutse gusubiramo 'Rubanda' ya Makanyaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages