Mu butumwa yageneye abakunzi be ubwo yakomozaga kuri iki gitaramo, King James yagize ati “Muraho neza, nizere ko mu meze neza, iki ni cyo gihe cyo gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 maze mu muziki. Nifuza kubatumira tariki 1 Kanama uyu mwaka, nizere ko muzaza tukaririmbana cyane. Ibindi tuzagenda tubimenya buhoro buhoro.”
King James w’imyaka 36 y’amavuko, yatangiye umuziki ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye ku myaka 16 y’amavuko. Icyo gihe yigaga muri APE Rugunga.
Uyu muhanzi watangiye umuziki mu 2006, ntabwo uruganda rw’imyidagaduro rwahise rumwakira. Gusa na we ntabwo yigeze acika intege ahubwo yaje kwamamara mu myaka ya 2008-2009 ubwo yasohoraga iyitwa ‘Intinyi’.
Kuva yafatisha mu ruganda rwa muzika, King James yahise afatiraho, kuva ubwo asohora indirimbo imwe ku yindi zose ari ko zikundwa.
Mu 2010 ni bwo King James yinjiye muri KINA Music yanamufashije gukora album ye ya mbere yise ‘Umugisha’ yasohotse uwo mwaka, ikurikiye yasohoye ‘album’ ya kabiri yise ‘Umuvandimwe’.
Nyuma y’iyi album King James yasohoye izindi zirimo; Biracyaza, Ntibisanzwe, Meze neza, Urukundo, Ubushobozi kugeza ku yitwa ‘Gukura’ aherutse kwemerera abakunzi be umwaka ushize.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!