Ibi King James yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro ‘Versus’ gitambuka kuri televiziyo y’u Rwanda, aho yavugiye ko we n’ikipe iri kumufasha mu myiteguro bateganya kuzaha icyubahiro yaba Jay Polly na Junior Multisystem.
Kuri Jay Polly, King James yavuze ko yifuza kuzaririmba indirimbo ‘Cyahiye’ bakoranye mu rwego rwo kumuha icyubahiro.
Ati “Jay Polly Imana imuhe iruhuko ridashira, twarabanye muri za Primus Guma Guma Super Star, twanakoranye indirimbo yitwa ‘Cyahiye’, iri muzo tuzakora mu rwego rwo kumuha icyubahiro.”
Ku rundi ruhande ariko, King James yavuze ko Jay Polly ari mu bahanzi bari bafatiye runini umuziki nyarwanda by’umwihariko mu njyana ya Hip Hop, icyakora akaba anamushimira uruhare yagize mu gutuma Abanyarwanda bemera umuziki w’abahanzi bo mu Rwanda.
Kuri Junior Multisystem, King James yavuze ko amufiteho urwibutso rukomeye, ariko by’umwihariko ahamya ko atakwibagirwa ko ari we wamukoreye album ye ya nyuma aherutse gusohora ndetse anongeraho ko hari nyinshi mu ndirimbo yamukoreye zatumye aba uwo ari uyu munsi.
Akomoza ku rwibutso afite kuri Junior Multisystem, King James yavuze ko atajya yibagirwa ibihe byabo mu ikorwa ry’indirimbo ‘Mbabarira’.
Ati “Ubwo twakoraga indirimbo yitwa ‘Mbabarira’ nagiye mu cyumba twafatiragamo amajwi ndirimba mu buryo burimo agahinda kenshi, noneho ndebye mu kirahure nsanga Junior Multisystem ari kurira, mubajije nti ubaye iki? Arambwira ngo imuteye agahinda agira amarangamutima.”
King James aherutse kwandika amateka yari atarakorwa n’undi muhanzi, ubwo yagurishaga amatike y’igitaramo cye ‘20 Years of King James’ mu minsi itatu gusa, ibyatumye ahita ashyiraho n’icy’umunsi wa kabiri.
Byitezwe ko King James azataramira muri BK Arena ku wa 1 Kanama 2026 no ku wa 2 Kanama2026, kugeza ubu abantu bakaba bakomeje kugura amatike y’igitaramo cy’umunsi wa kabiri banyuze hano nayo amaze kugurwa ku kigero cya 75%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!