Ni igikorwa uyu muhanzi yateguye mu rwego rwo kurushaho kwihugura ku mateka y’Igihugu, ndetse no gufasha abo bazakorana batari bakabonye amahirwe yo gusura iyi ngoro kuyamenya byimbitse, cyane ko u Rwanda rukiri mu kwezi ko Kwibohora. Byakozwe ku wa 15 Nyakanga 2026.
King James yavuze ko iki gitekerezo cyaturutse ku bushake bwo gukomeza gusobanukirwa amateka y’Igihugu no kuyasangiza abo bakorana.
Ati "Turacyari mu kwezi ko kwibohora. Ni igitekerezo nagize mu rwego rwo kurushaho kwihugura ku mateka y’Igihugu, ariko n’abo tuzakorana by’umwihariko abacuranzi banjye, cyane cyane abakiri bato, bagize amahirwe yo kongera kuyiga."
Yakomeje avuga ko amateka y’u Rwanda ari menshi kandi aremereye ku buryo umuntu atayamenyera yose rimwe, ari na yo mpamvu buri Munyarwanda akwiye guhora ayihugura.
Ati "U Rwanda ni igihugu gifite amateka menshi kandi aremereye. Biragoye ko wakwicara ukumva ko wayize ukayamenya yose. Ndakangurira abakunzi banjye n’Abanyarwanda muri rusange kujya basura Ingoro z’Amateka kugira ngo barusheho kwihugura.”
King James yasuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no Kubohora Igihugu mu gihe akomeje imyiteguro y’ibitaramo bye bizabera muri BK Arena ku wa 1 no ku wa 2 Kanama 2026.
Uyu muhanzi aherutse gukora amateka yo kugurisha amatike yose y’igitaramo cye cya mbere kizabera muri BK Arena ku wa 1 Kanama 2026 mu minsi itatu gusa. Nyuma y’ubwitabire budasanzwe bw’abakunzi be, yahise atangaza ko azakora n’igitaramo cya kabiri kizaba ku wa 2 Kanama 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!