King James yatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025. Yabaye umuhanzi mukuru wa kabiri utangajwe mu bagomba kuririmba muri ibi bitaramo.
Riderman yari yatangajwe nyuma y’abandi bahanzi barimo Ariel Wayz watangajwe ku ikubitiro, Juno Kizigenza, Nel Ngabo, Kevin Kade na Kivumbi King.
Nta yandi makuru aratangazwa ajyanye n'ibi bitaramo, igihe bizabera n'aho bizahera.
Umwaka ushize byari byaririmbyemo abahanzi barimo Bruce Melodie, Bwiza, Bushali , Kenny Sol , Ruti Joel, Chris Eazy na Danny Nanone.
Ibi bitaramo bitegurwa na EAP Rwanda ku bufatanye na MTN Rwanda.
Reba ‘Mowana”, indirimbo King James aheruka gushyira hanze
Reba ‘Ligaki’, indirimbo Riderman aheruka guhuriramo na Fireman







Ibitekerezo 0