00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

King James, Urban Boyz na EAP baritana ba mwana ku buhemu bakoreye abafana

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 6 January 2015 saa 09:52
Yasuwe :

King James na Urban Boyz bagombaga kuririmba mbere ya Diamond mu gitaramo bahuriyemo i Kigali ku itariki ya 1 Mutarama 2015, byarangiye aba bahanzi baririmbye iminota ibarirwa ku ntoki kubera kutumvikana ku iyubahirizwa ry’igihe na gahunda yashyizweho na East African Promoters yateguye iki gitaramo.
Kuri gahunda yari yashyizweho na East African Promoters(EAP), Urban Boyz bagombaga kubanza ku rubyiniro, hagakurikiraho Knowless, King James , Jay Polly agaheruka hanyuma Diamond wari (…)

King James na Urban Boyz bagombaga kuririmba mbere ya Diamond mu gitaramo bahuriyemo i Kigali ku itariki ya 1 Mutarama 2015, byarangiye aba bahanzi baririmbye iminota ibarirwa ku ntoki kubera kutumvikana ku iyubahirizwa ry’igihe na gahunda yashyizweho na East African Promoters yateguye iki gitaramo.

Kuri gahunda yari yashyizweho na East African Promoters(EAP), Urban Boyz bagombaga kubanza ku rubyiniro, hagakurikiraho Knowless, King James , Jay Polly agaheruka hanyuma Diamond wari waturutse muri Tanzania agasoza igitaramo.

Iyi gahunda yaje kwivanga ku munsi w’igitaramo ku bwo kuba abahanzi King James na Urban Boyz barananiwe kubahiriza igihe cyagenwe nk’uko Joseph Mushyoma, Umuyobozi wa EAP yabihamirije itangazamakuru.

King James we ashinjwa kuba atarubahirije amasaha yagombaga kugerera kuri Stade Amahoro ahabereye igitaramo mu gihe Urban Boyz bo banze kuhagerera igihe barangiza bagafunga na telefone zabo zigendanwa nk’uko EAP yabibwiye Radiyo Salus.

Abahanzi bigaramye uwateguye igitaramo

Nubwo East African Promoters ishinja aba bahanzi gukererwa nkana no kwica amasezerano bari barasinyanye mbere y’igitaramo, King James we yabyamaganiye kure ndetse avuga ko yageze ahagombaga kubera igitaramo ku gihe ahubwo basuzuguzwa Diamond wari waturutse hanze aririmba mbere yabo.

Yagize ati “Nagombaga kuririmba saa moya n’iminota 50 kandi nahageze saa moya n’iminota 10. Ubwo ntekereza ko habayeho gusiganwa n’amasaha kuko n’ubundi abandi baririmbye mpari. Bo amasaha ashobora kuba yarabasize bakaba babivuga kuriya. Njye nabonye ko byagaragaye nk’agasuzuguro cyane […], mu by’ukuri ntabwo nari nakererewe. Ntabwo nakererewe njyewe ni kwa kundi umuntu yicecekera agatuza”

Ubuyobozi bwa East African Promoters buvuga ko hashobora kubaho igihano ku bahanzi bakerewe ntibubahirize gahunda. Mu byo bashobora guhanishwa harimo gukatwa amafaranga gusa King James we yabigaramye.

Yagize ati “Ibyo ni ibyo bivugira nka EAP, nta hantu bihuriye n’ukuri, ahubwo njyewe nabasaba andi mafaranga kuko niba barandirimbishije ariya masaha kandi atariyo nagombaga kuririmbiraho ni ikibazo kibareba.”

Agasuzuguro karajojoba

King James kandi ashinja EAP gusuzugura abahanzi nyarwanda no kutabaha agaciro gakwiye.

Yagize ati “Baradusuzugura cyane, ni uko muri ibi bintu habamo kumvikana no kubahana, ariko baraduszugura cyane, ntabwo baha agaciro umuhanzi nyarwanda. Ntabwo mbibona neza muri rusange, ariko igihe kizagera bikemuke. Harimo ubwumvikane buke ariko igihe kizagera ibintu byose bikemuke batwubahe”

Ku ruhande rwa Urban Boyz bashinjwa gufunga telefone, kutubahiriza igihe no kwica gahunda y’igitaramo, na bo bavuga ko bubahirije igihe uko bikwiye.

Humble Jizzo yagize ati “Twebwe twari turi i Burundi, nkeka ko twahageze kare. Twahageze saa moya n’igice, tugomba kuririmba mbere y’abaririmbye bose. Abo twagombaga kubanziriza nkeka ko twari duhari mbere yabo. Wenda habayeho kutumvikana ku masaha gakeya.”

King James na Urban Boyz bashimangiye impanuro za Diamond

Diamond yahageze saa mbili na 45 agomba agomba kujya kuri stage saa tatu ndetse birubahirizwa

Nubwo aba bahanzi bigira nyoni nyinshi bavuga ko bubahirije igihe ahubwo bagasuzugurwa, Mushyoma Joseph, Umuyobozi wa EAP yemeza ko amakosa aba bakoze muri iki gitaramo yashimangiye neza impanuro Diamond yabahaye ubwo aheruka i Kigali ko abahanzi nyarwanda bagifite urugendo rurerure mu mikorere yabo kugira ngo bazatere imbere.

Yagize ati “Hariya byahise bishimangira ibyo yavuze, niba ufite gahunda, umaze ukwezi warishyuwe warangiza umuntu uvuye mu mahanga akagera ahagomba kubera igitaramo ku isaha ari na we uri kubisaba, wowe asanze mu gihugu bikakunanira, ni ikibazo gikomeye.”

Ubuyobozi bwa EAP bwababajwe cyane no kuba hari abahanzi bafunze telefone zabo zigendanwa kuvugana na bo bikagorana kandi bari barahawe amafaranga mbere y’igitaramo.

Yagize ati “Noneho icyatubabaje cyane ni uburyo abantu bafunga amatelefone. Kuba ufite igitaramo ukavanaho telefone abantu bakakubura, ntabwo byerekanye ibintu byiza na gatoya.”

Knowless na Jay Polly barashimirwa

Umuyobozi wa EAP yashimiye abahanzi nyarwanda Knowless na Jay Polly bubahirije igihe ndetse bakaririmba neza, ashimira Diamond wakoze ibyo bari barumvikanye mu masezerano ndetse agaya bikomeye umuhanzi wese wishe gahunda nkana.

Kutubahiriza igihe byatumye basondeka abafana

Ku bwo kutubahiriza igihe bagombaga kuririmbira, Urban Boyz na King James bimuriwe inyuma ya Diamond bityo ahagana saa tanu n’igihe MC Tino na Anita babuza abafana gutaha bababwira ko hakiri abandi bahanzi. Byabaye iby’ubusa kuko benshi mu bitabiriye iki gitaramo cyafatwaga nk’icya Diamond gusa bari batangiye gutaha.

Urban Boyz baririmbiye kuri CD mu minota 7 gusa. Foto/Plaisir

Urban Boyz yageze imbere y’abafana saa tanu n’iminota 23, bashyizemo CD biyereka abafana mu minota igera kuri 7 barangiye barikubura barataha. Iyo minota baririmbye nabwo benshi bari batangiye kubyigana bataha.

Kuba King James yararirimbye abafana bari gusohoka ngo si ikosa rye

Nyuma hanyuzemo icyuho cy’iminota igera kuri 15 abafana bategereje ko King James ahagera, bamwe batangiye kwiheba no gucika intege babona uyu muhanzi abageze imbere asimbuka mu ndirimbo ‘Ganyobwe’ na we yunga mu rya Urban Boyz aririmbira kuri CD iminota mike igitaramo gisozwa gutyo.

Ngo Diamond yakoze ibyo yari yarumvikanye na EAP neza

Buri muhanzi haba Diamond , Knowless , Jay Polly , King James na Urban Boyz bagombaga kuririmba Live. Byaje guhinduka gusa Knowless na Jay Polly bo babikoze uko bikwiye baririmba Live bagenzi babo bo bahitamo gukoresha CD ubundi bizunguza imbere y’abafana.

Umuyobozi wa EAP ari kumwe na Diamond na Zari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages