Ni igitaramo byari byitezwe ko kiririmbamo abahanzi nka Yverry nyirizina, Bruce Melodie, King James, Andy Bumuntu, Social Mula, Queen Cha na Cyusa kikabera ahahoze hitwa Camp Kigali.

Igitaramo cyatangiye ahagana saa moya n’igice gitangirwa na Alto umusore mushya uri kuzamukira muri Ladies Empire ahuriyemo na Oda Paccy.

Nyuma y’uyu musore hakurikiyeo Yvanny Mpano washimishije abakunzi b’umuziki mu ndirimbo ze zinyuranye nka; Amateka na Ndabigukundira.

Cyusa umaze kuba icyamamare mu muziki gakondo niwe wakurikiyeho asusurutsa abari bitabiriye iki gitaramo nabo bamweretse ko bakunda cyane uyu muziki akora wa gakondo.

Nyuma ya Cyusa igitaramo cyabaye nk’igihinduye isura itsinda ry’abacuranzi bo muri Symphony Band bazamuka ku rubyiniro batangira gususurutsa abitabiriye iki gitaramo.

Nyuma y’iminota 30 bahawe Symphony bakiriye Andy Bumuntu wataramiye abakunzi b’umuziki we mu ndirimbo zinyuranye zakunzwe.

Andy Bumuntu avuye ku rubyiniro, itsinda ry’abacuranzi ba Symphony Band ryakiriye Social Mula wataramiraga ku rubyiniro nawe aheruka kumurikiraho Album.

Social Mula yishimiwe cyane n’abitabiriye igitaramo cya Yverry asimburwa ku rubyiniro na Queen Cha nawe wari waje gushyigikira Yverry.

Nyuma ya Queen Cha hagombaga gukurikiraho King James, uyu muhanzi ukundwa n’abakunzi b’umuziki batari bake yari yitabiriye iki gitaramo ndetse yagikurikiye cyose.

Icyakora igihe bamuhamagaraga ku rubyiniro yazamutse yisegura ku bakunzi b’umuziki ababwira ko arwaye icyakora yishimiye kubana na bo muri iki gitaramo.

King James utabashaga kuvuga kubera gusarara bitewe no kurwara inkorora yavugirwaga na MC Kate Gustave wafatanyije na Anita Pendo kuyobora iki gitaramo.

Nyuma y’aba bahanzi hakurikiyeho nyiri gitaramo Yverry wari umuhanzi mukuru muri iki gitaramo, uyu musore wari wambaye ipantaro y’umweru, umupira w’umweru ndetse n’agakote k’umutuku yaririmbye indirimbo ze hafi ya zose.

Yverry ageze hagati yamanutse ku rubyiniro ajya gushimira Umubyeyi we (nyina) wari witabiriye iki gitaramo aboneraho n’umwanya wo gushimira buri umwe witabiriye.

Mubashimiwe kwitabira iki gitaramo harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Bamporiki Edouard wari waje kwifatanya n’uyu musore uri mu bagezweho muri iki gihe.

Yverry wafashe igihe kirenga isaha ataramira abakunzi b’umuziki we mu buryo bwa Live, yasoje igitaramo hafi saa sita z’ijoro ashimira buri wese witabiriye igitaramo cye.

Icyo kunywa cyari cyateguwe mu gitaramo cya Yverry
Icyo kunywa cyari cyateguwe mu gitaramo cya Yverry
Abakundana bari bitabiriye igitaramo cya Yverry
Abakundana bari bitabiriye igitaramo cya Yverry
Igitaramo cyari cyitabiriwe n'abakundana bari bafite akanyamuneza ku munsi wabo
Igitaramo cyari cyitabiriwe n'abakundana bari bafite akanyamuneza ku munsi wabo
Dj Diallo yacurangiye abitabiriye iki gitaramo
Dj Diallo yacurangiye abitabiriye iki gitaramo
Alto umuhanzi ukizamuka ubarizwa muri Ladies Empire niwe wabanje ku rubyiniro
Alto umuhanzi ukizamuka ubarizwa muri Ladies Empire niwe wabanje ku rubyiniro
Oda Paccy yari yitabiriye iki gitaramo
Oda Paccy yari yitabiriye iki gitaramo
Yvanny Mpano ni umuhanzi wa kabiri wagiye ku rubyiniro
Yvanny Mpano ni umuhanzi wa kabiri wagiye ku rubyiniro
Urukundo nirwogere,...
Urukundo nirwogere,…
Cyusa uzwi mu njyana gakondo yasusurukije abitabiriye iki gitaramo
Cyusa uzwi mu njyana gakondo yasusurukije abitabiriye iki gitaramo
Abafana bacinye akadiho
Abafana bacinye akadiho
Byari ibyishimo ku bakunzi b'umuziki
Byari ibyishimo ku bakunzi b'umuziki
Babyina bya kinyarwanda kubera umuziki wa Cyusa
Babyina bya kinyarwanda kubera umuziki wa Cyusa
Anita Pendo na Kate Gustave nibo bayoboye iki gitaramo
Anita Pendo na Kate Gustave nibo bayoboye iki gitaramo
Ishimwe Clement yari yaje kureba iki gitaramo
Ishimwe Clement yari yaje kureba iki gitaramo
Byari ibyishimo ku bakundana bari basohokeye muri iki gitaramo
Byari ibyishimo ku bakundana bari basohokeye muri iki gitaramo
Symphony Band niyo yacurangiye abahanzi baririmbye muri iki gitaramo
Symphony Band niyo yacurangiye abahanzi baririmbye muri iki gitaramo
Bishimira umuziki wa Symphony Band
Bishimira umuziki wa Symphony Band
Bishimira umuziki wa Symphony Band
Bishimira umuziki wa Symphony Band
Andy Bumuntu yaririmbye mu gitaramo cya Yverry
Andy Bumuntu yaririmbye mu gitaramo cya Yverry
Social Mula yari yaje gushyigikira Yverry muri iki gitaramo
Social Mula yari yaje gushyigikira Yverry muri iki gitaramo
Queen Cha nawe yashyigikiye Yverry muri iki gitaramo
Queen Cha nawe yashyigikiye Yverry muri iki gitaramo
King James yari yitabiriye iki gitaramo icyakora ntiyaririmbye kubera ikibazo cy'uburwayi bwatumaga ijwi rye ridasohoka
King James yari yitabiriye iki gitaramo icyakora ntiyaririmbye kubera ikibazo cy'uburwayi bwatumaga ijwi rye ridasohoka
Umunyamideli Shiny Abdallah washinze inzu izwi nka 'Mr. Endowed' na Mike Karangwa bitabiriye iki gitaramo
Umunyamideli Shiny Abdallah washinze inzu izwi nka 'Mr. Endowed' na Mike Karangwa bitabiriye iki gitaramo
Symphony Band mu gitaramo cya Yverry
Symphony Band mu gitaramo cya Yverry
Yverry akigera ku rubyiniro yashimiye abakunzi be bari bitabiriye iki gitaramo
Yverry akigera ku rubyiniro yashimiye abakunzi be bari bitabiriye iki gitaramo
Ababyinnyi ba Yverry ku rubyiniro
Ababyinnyi ba Yverry ku rubyiniro
Yverry yataramiye abakunzi be bari bitabiriye ku bwinshi
Yverry yataramiye abakunzi be bari bitabiriye ku bwinshi
Abakunzi b'umuziki bari bitabiriye ari benshi
Abakunzi b'umuziki bari bitabiriye ari benshi
Yverry yifatanyije n'itsinda batangiranye umuziki
Yverry yifatanyije n'itsinda batangiranye umuziki
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, yashimye impano y'uyu musore
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, yashimye impano y'uyu musore
Abafana bari benshi muri iki gitaramo
Abafana bari benshi muri iki gitaramo
Ababyeyi bizihiwe n'igitaramo cya Yverry
Ababyeyi bizihiwe n'igitaramo cya Yverry
Yverry yashimiye umubyeyi we
Yverry yashimiye umubyeyi we
Uwase Vanillah umukunzi wa Yverry yari yitabiriye iki gitaramo
Uwase Vanillah umukunzi wa Yverry yari yitabiriye iki gitaramo
Umunyarwenya  Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome yari mu bitabiriye iki gitaramo
Umunyarwenya Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome yari mu bitabiriye iki gitaramo

Imbere y'umubyeyi we, umukunzi we n'imbaga y'abafana, Yverry yamuritse Album ye ya mbere

Uko Yvanny Mpano yitwaye mu gitaramo cya Yverry

Uko Queen cha yitwaye mu gitaramo cya Yverry

Uko Social Mula yitwaye mu gitaramo cya Yverry

Uko Alto yitwaye mu gitaramo cya Yverry

Symphony Band yongeye kwemeza abantu mu gitaramo cya Yverry

Uko Cyusa yitwaye mu gitaramo cya Yverry

Amafoto: Gift Munyarugerero