00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kira Kazantsev ni we wegukanye ikamba rya Miss America 2015

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 16 September 2014 saa 09:38
Yasuwe :

Kira Kazantsev ari na we ufite ikamba rya Miss New York, yegukanye Miss America umwaka wa 2015, aba umukobwa wa gatatu ukomoka muri iyi Leta utwaye uyu mwanya.
Muri ibi birori byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuwa Mbere, Kazantsev na bagenzi be bakoze iyo bwabaga berekana impano zabo zitandukanye, biyerekana mu myambaro itandukanye, nyuma akanama nkemurampaka kiherereye gateranya amanota kanzura ko uyu mukobwa w’imyaka 23 ari we ubaye Miss. Mu kwerekana impano buri wese mu (…)

Kira Kazantsev ari na we ufite ikamba rya Miss New York, yegukanye Miss America umwaka wa 2015, aba umukobwa wa gatatu ukomoka muri iyi Leta utwaye uyu mwanya.

Muri ibi birori byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuwa Mbere, Kazantsev na bagenzi be bakoze iyo bwabaga berekana impano zabo zitandukanye, biyerekana mu myambaro itandukanye, nyuma akanama nkemurampaka kiherereye gateranya amanota kanzura ko uyu mukobwa w’imyaka 23 ari we ubaye Miss.

Kira Kazantsev (iburyo) amaze kuba Miss America 2015 , inyuma ye ni Miss Nina Davuluri asimbuye kuri uyu mwanya

Mu kwerekana impano buri wese mu bahatanaga afite, Miss Kazantsev yatunguye benshi yicara ku rubyiniro asobekeranyije amaguru maze aririmba ‘Happy ya Pharrell Williams’.

Aganira na Associated Press nyuma yo kweguna uyu mwanya, Kazantsev yagize ati “Impamvu nahisemo kwerekana iriya mpano, nashakaga ko buri mukobwa muri America abona ko bishoboka kubikora. Ushobora kwerekana impano yose wiyumvamo, uko waba umeze kose ariko ntibyaguhindura”

Uyu mukobwa wiyemeje gufatanya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu guhashya no guhangana n’ihohoterwa, yavuze ko na nyuma y’uko manda ye izaba irangiye atazahwema kuvugira abapyinagazwa cyane cyane igitsinagore aho ari ho hose ku Isi.

Ikamba Kira Kazantsev yegukanye yaryambitswe na Nina Davuluri(wabaye uwa mbere mu Buhinde wabaye Miss America) ari na we Miss America 2014, na we akomoka muri Leta ya New York.

Ibirori byo gutora Miss America 2015 byabereye mu mujyi wa Atlantic City muri Boardwalk Hall.

Ibyishimo byamurenze afata mugenzi we bari bahanganye aramukomeza
Asimbuye Nina Davuluri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages