00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirikou yahishuye uko yatangiye umuziki aba ku muhanda, n’uko yigeze gushaka kuwuvamo (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 October 2025 saa 10:54
Yasuwe :

Umuhanzi Kirikou Akili ukomoka mu Burundi witegura gutaramira i Kigali mu gitaramo azahuriramo n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda, yahishuye ko Big Fizzo ari we wamufashije mu buzima bw’umuziki akamuzamura ndetse ko kuwukora yabitangiye aba mu buzima bwo ku muhanda biturutse ku mugabo wa nyina wamwangaga.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE aho yari abajijwe uko yatangiye gukora umuziki.

Ati “Natangiye umuziki mba mu muhanda. Imyaka naraye mu muhanda niyo myinshi kurusha iyo nabaye mu nzu. Byari ibibazo by’umuryango. Ni uko byatangiye. Natangiye nkora isuku kuri studio ndavuga nti kuki ntatangira umuziki. Nashakaga kubikomeza ariko ubushobozi bukaba buke.”

Yavuze ko yaje guhura n’umugabo witwa Oscar, akamuvana i Ngozi akamujyana mu mujyi wa Bujumbura, akaza guhura na Big Fizzo.

Yagize ati “Big Fizzo yari yarigeze kumbona kera, mubwira ko ndi umuhanzi. Ndamuririmbira. Ambwira ko mfite impano ndetse kimwe azamfasha. Ubwo nageraga mu Burundi yari afite ‘label’ yitwa Bantu Bwoy aransinyisha. Niho byatangiriye kugeza n’ubu.”

Yavuze ko kuva mu rugo iwabo akajya kuba ku muhanda byaturutse ku mugabo wa nyina wamwangaga. Ati “Nagiranye ikibazo n’umugabo wa mama wanjye nkiri muto. Ntabwo twagiranye ikibazo ahubwo ntabwo yanyiyumvagamo nk’umwana we, ariko ntabwo mba nshaka kubivugaho cyane kuko ariwe wabyaye barumuna banjye.”

Kirikou Akili ko hari igihe yari agiye kuva mu muziki biturutse ku kuva muri ‘label’ ya Big Fizzo. Ati “Nigeze kuva muri ‘label’ ya Big Fizzo ndavuga nti ubuzima buranze, nsubira mu ntara i Ngozi mu rugo. Nasubiyeyo kubera ko ubuzima bwari bwanze ariko abantu barabimenya bansubiza i Bujumbura nibwo njye na Double Jay twahuye dukorana n’indirimbo twise ‘Nzoduga’.”

Uyu muhanzi yavuze ko mu bahanzi yakuze akunda harimo Big Fizzo na T Max b’iwabo mu Burundi, ndetse na Diamond Platnumz na Jay Polly. Ati “Nakunze indirimbo ya Jay Polly na Tuff Gangz ivuga ngo turi imbohe z’abo turi bo naho tuva kuba tutavuga si uko imitwe irimo ubusa…ari mu bantu batumye mbikunda cyane.’’

Kirikou Akili agiye gutaramira i Kigali mu gitaramo cyihariye cyiswe “Let’s Celebrate” kizabera muri Mundi Center, azahuriramo n’abandi bahanzi bakomeye i Kigali. Ni igitaramo kizaba ku wa 19 Ukwakira 2025. Abandi bahanzi bazaririmbamo harimo Davis D, Bushali, Yampano, Diez Dolla, ndetse hazacuranga Dj Brianne.

Iki gitaramo cyatewe inkunga na Be One Gin. kwinjira ku bazagura amatike mbere ni 7 500 Frw ahasanzwe VIP 10.000 Frw naho VVIP azaba ari 20.000 Frw, abazagurira amatike ku muryango bizaba ari 10.000 Frw, VIP ari 15.000 Frw naho VVIP ari 30.000 Frw. Ushaka kugura itike wakanda *662*700*2063#

Kirikou ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Burundi
Uyu muhanzi afite igitaramo mu Rwanda
Kirikou agezweho mu ndirimbo zirimo iyo yise Aho nihe, ikunzwe cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages