Abahanzi biganjemo abo mu Rwanda bakomeje gusohora indirimbo ku bwinshi na bo ntibigeze batenguha abakunzi babo kuko bazibahaye ku bwinshi.
Notre histoire- Platini na Nel Ngabo
Platini na Nel Ngabo bari bamaze igihe basohora indirimbo zigize album yabo bahuriyeho ‘Vibranium’, bafashe icyemezo cyo gusohora izindi ndirimbo zari zisigaye mu rwego rwo gufasha abakunzi babo kuryoherwa n’umuziki wabo.
Muri iyi minsi aba bahanzi bamaze iminsi bamenyekanisha indirimbo ‘Notre histoire’ bakoreye amashusho mu zari zisigaye.
Amen- Alyn Sano
Alyn Sano umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanze ko abakunzi be bicwa n’irungu asohora indirimbo ye nshya yise ‘Amen’.
Iyi ndirimbo Alyn Sano yashyize hanze ahamya ko amaze imyaka itatu ayikoze ariko yari atarayisohora.
Eva- Kitoko
Kitoko umaze iminsi atashye mu Rwanda yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘Eva’ iyi ikaba iya mbere ashyize hanze kuva yagera i Kigali ibyo na we ahamya ko ubu mu buryo bwa muzika ari bwo atashye.
Kitoko aherutse gutaha mu Rwanda avuye mu Bwongereza aho yari amaze imyaka 12 yimukiye ari na ho yari amaze igihe akorera ibijyanye na muzika.
Avec toi –Ciney
Ciney wari umaze imyaka irenga 10 adakora umuziki, yongeye kuwusubukura ahereye ku ndirimbo ye nshya yise ‘Avec toi’ yari aherutse gusohora mu minsi ishize icyakora muri iki cyumweru akaba yamaze kuyikorera amashusho.
Ciney wemeje ko yongeye gusubukura umuziki mu buryo bumaramaje, cyane ko yawuherukagamo mu buryo buhozaho mu 2014 ubwo yacikaga intege agahitamo kubanza gushaka ubuzima mbere y’uko abisubiramo.
Yeyeye (Abana)-Mico The Best
Mico The Best wari umaze iminsi asa n’uwiturije, yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘Yeyeye’ cyangwa ‘Abana’, iyi akaba yayishyize hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Iyi ndirimbo yakozwe na ‘Tell Dhem’ mu buryo bw’amashusho yakozwe na Fayzo.
Puresha –DJ Marnaud
DJ Marnaud usanzwe ufatanya ibyo kuvanga imiziki ndetse no kuririmba, yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘Puresha’.
Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Davydenko na Kevin Klein mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Oskados.
Imirongo itukura- Diplomate
Diplomate uri mu baraperi bamaze igihe bagaragaza umuvuduko muke mu muziki, yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘Imirongo itukura’ yasohoye mu buryo bw’amajwi.
Ituze – Kivumbi King
Kivumbi King yasohoye indirimbo nshya yise ‘Ituze’ iba iya kabiri uyu muhanzi ashyize hanze kuri album ye nshya yitegura gusohora muri Gicurasi 2026.
Iyi album Kivumbi King yabwiye IGIHE ko azayihurizaho abahanzi nka Bruce Melodie, Mike Kayihura na Joshua Baraka.
Kisima –Vestine &Dorcas
Vestine na Dorcas itsinda rifite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana basohoye indirimbo yabo nshya bise ‘Kisima’.
Ni indirimbo aba bahanzi basohoye nyuma y’igihe bavuye mu bitaramo bakoreye muri Canada ndetse bikanavugwa ko Vestine atigeze ataha ndetse kuva bagenda uyu mugore ntarongera kugaragara mu ruhame.
I Like that –Angell Mutoni
Angell Mutoni uri mu bahanzi b’abakobwa bakomeye ariko bataragira amahirwe yo kumurikirwa abakunzi b’umuziki, ntabwo acika intege kuri ubu yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘I Like that’.
iKINYA 10 CYPHER - Dr. Nganji ft Chaka Fella x RoMeo Rapstar x Bwiru Majagu
Ni ubuhe bwoko –Alarm Ministries
Ifaranga – Gentil Bigizi
Sa- Papa Cyangwe ft Marina
Papa Cyangwe yiyambaje Marina basohora indirimbo yabo nshya bise ‘Sa’, iyi mu buryo bw’amajwi yakozwe na Muriro mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Oscados.
Ahazaza – Romeo Rapstar ft Strive TNS
Case- Kenny Edwin
Rukundo –Long Jay ft Icenova
Take me – Isimbi Dee
Nakundande-Eden Dali
Izo hanze
Panic- Vybz Kartel, Shenseea
Matamu- Bahati
Body on me by Skales ft Joshua Baraka
Last Forever -Johnny Drille
Avec toi- Joé Dwèt Filé
Mon bebe-RnBoi ft Ayra Starr


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!