Iki gitaramo cyabanjirije icya nyuma kizasoza Summer Country Tour, kizabera i Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026. Cyabereye muri stade y’Akarere ka Bugesera, aho cyari cyitabiriwe n’ibihumbi by’abakunzi b’umuziki.
Mu gihe abahanzi biteguraga kujya ku rubyiniro, MC Lucky Nzeyimana yahamagaye Bwiza abafana bamara hafi iminota 20 bataramuca iryera.
Nyuma yaho, Bwiza yaje gutangaza abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ko yagize impanuka ubwo yerekezaga ahabereye igitaramo, bikaba byatumye adashobora kucyitabira.
Nyuma yo kubura kwa Bwiza, Kitoko ni we wabimburiye abandi ku rubyiniro, aho yanyuze abakunzi be mu ndirimbo zitandukanye zirimo Rurabo, Agakecuru, Urukundo, Akabuto, Sibyo na Thank You Kagame, agaragaza ubuhanga n’imbaraga ze mu muziki.
The Ben yakurikiyeho, maze ashyushya cyane abakunzi be binyuze mu ndirimbo zirenga 20, zirimo Ndi uw’i Kigali, I’m in Love, Lose Control, Folomiana, Habibi, Indabo zanjye, Roho yanjye, Amahirwe ya nyuma, Ntacyadutanya, Why, Naremeye, Wigenda, Ko nahindutse, Ndaje, Plenty, Sikosa na Thank You, yasorejeho igitaramo mu buryo bwashimishije benshi.
Nyuma ya The Ben, Bruce Melodie niwe wagombaga gusoza iki gitaramo. Uyu muhanzi mbere y’uko ajya ku rubyiniro yari yateguye moto ebyiri zisakuza cyane zagombaga kugenda inyuma ye nawe akazizamuka hagati ubundi agasanga ababyinnyi be ku rubyiniro.
Mu gihe yamaze ku rubyiniro, Bruce Melodie yaririmbye indirimbo 17, zirimo Ndumiwe, Selebura, Funga Macho, Ikinya, Ikinyafu, Akinyuma, Saa Moya, Ndakwanga, Nisindiye, Fou de toi, Igitangaza, Ubushyuhe, Munyakazi, Bado, Pom Pom, Kungola na Henzapu.
Nubwo igitaramo cyagenze neza kikanyura benshi, cyasize impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bibaza umuhanzi watanze ibyishimo kurusha abandi hagati ya Bruce Melodie na The Ben.
Biteganyijwe ko ibitaramo bya Summer Country Tour bizasozwa ku mugaragaro i Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026.
Amafoto: Prince Rusa



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!