Wenema yagiye hanze ku cyumweru mu buryo bw’amajwi, yatunganyijwe n’Umugande Nessim, n’amashusho yafatiwe mu Bwongereza mu Mujyi witwa Brighton na Londres.
Ni amashusho ya kabiri Kitoko afatiye mu Bwongereza, akaba yarakoresheje umukobwa w’Umurundikazi utuye mu mujyi wa Leeds.
Muri iyi ndirimbo, Kitoko aba aririmba umusore wabuze amahoro, kubera ikibazo yagiranye n’umukunzi bagashwana.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu musore yavuze ko ajya guhimba iyi ndirimbo byaturutse ku mukobwa n’umuhungu b’inshuti ze bakundanaga ariko bakaza gupfa telefone y’umuhungu.
Ati “Ni abantu b’inshuti zanjye bakundanaga, baza gutandukana ariko bisa no kwivumbura, undi akandika utwandiko amubwira ko irungu ari ryose, baza kwiyunga ariko bari bapfuye ubusa cyane. Bari bapfuye telefone ihamagaye.”
Kitoko usanzwe ari inshuti cyane n’uwo musore ngo yinjiye mu kibazo agerageza kubunga, nyuma atekereza ku bikuramo indirimbo ari nayo yashyize hanze.
Ati “Nari inshuti cyane y’umusore, menya ikibazo cyabo byimbitse, umunsi umwe ndi kwandika indirimbo ndavuga nti ‘ese ubundi bya bintu bya mugenzi wanjye uwabihinduramo akaririmbo. Mbikora gutyo.”
Nyuma baje kwiyunga ndetse barabizi ko iyi ndirimbo ari bo babaye isoko y’igitekerezo cyayo.
Muri iyi ndirimbo ‘Wenema’ byumvikana nk’aho ari izina ry’umukobwa nyamara nta wundi muntu witwa atyo. Kitoko yasobanuye ko ari iryo yicuriye arivanye mu mazina y’abo yaririmbyeho.
Ati “ Wenema narikoresheje nk’izina ry’umuntu nk’uko nakoresha Bella ariko amazina y’abantu babiri bari muri iyo nkuru. Nafashe amazina yabo nkuraho inyuguti eshatu ndazihuza.”
Wenema Kitoko ayitezeho ko izarenga imbibi z’u Rwanda kuko iri mu ndimi nyinshi (Icyongereza, Ikinyarwanda n’Igiswahili).
Ije nyuma y’iyitwa Rurabo yasubiyemo isanzwe ari iya Orchestre Nyampinga.



















TANGA IGITEKEREZO