Uyu muraperi usanzwe ari n’umuhanga mu gukora imivugo, yagarutse mu Rwanda nyuma y’ibyumweru hafi bibiri yari amaze ku mugabane w’u Burayi aho yakoreye urugendo yifuzaga kumenyeramo byimbitse amateka ya Richard Kandt aherutse gukoraho igisigo.
Kivumbi yari aherutse gusohora umuvugo yise ‘More about Richard Kandt’ yakoranye na Kaya Free.
Mu kiganiro na IGIHE, Kivumbi yavuze ko yahisemo kujya i Burayi gukomerezayo ubushakashatsi kuko yari amaze kubona amateka y’uyu mugabo mu Rwanda.
Ati “Nagiye i Burayi gukomerezayo ubushakashatsi kuri Richard Kandt twari duherutse gukoraho igisigo, ni umugabo ufatwa nk’ukomeye mu mateka y’u Rwanda ku buryo numvaga nifuza kugira byinshi mumenyaho.”
Nyuma y’umuvugo wa mbere yasohoye, Kivumbi yavuze ko ari umushinga ugikomeje ku buryo nyuma y’ubu bushakashatsi hari n’indi ari guteganya gukora.
Icyakora nubwo yageze mu Budage aho Richard Kandt avuka, Kivumbi yavuze ko atagize amahirwe yo kumubonaho amakuru menshi uretse kugera ku mva ye gusa.
Ati “Mu Budage nabashije gusura imva ye, ariko biragoye kubona amakuru menshi kuri we kuko si umuntu ufatwa nk’uko i Kigali tumufata.”
Kivumbi avuga ko hakiri byinshi ari gushaka kumenya ku mateka ya Richard Kandt, harimo no guhura n’ababa bamukomokaho nubwo kuri iyi nshuro byamugoye.
Umushinga amazemo igihe, Kivumbi avuga ko nibura awugeze kuri 60% kugira ngo abe abonye amakuru ahagije yamubashisha gukora ikindi gihangano kuri Richard Kandt.






Ibitekerezo 0