Iyi album uyu muhanzi yise ’Ganza’ yamuritse, igizwe n’indirimbo 12. Yaje ikurikira iyo yakoze mu myaka itatu ishize yise ‘DID’ iriho indirimbo nka ‘Nakumena Amaso’ yakoranye na Bushali yakunzwe cyane. ‘Ganza’ yayimuritse ku mugoroba wo ku wa 28 Ukuboza.
Kivumbi King wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye ni ubwa mbere yari akoze igitaramo kigari amurika album ye. Ababyeyi ba Kivumbi bari bahawe intebe y’imbere kugira ngo birebere umwana wabo.
Ibirori byo kumurika iyi album byatangijwe na Shemi abandi bari batumiwe barimo Ish Kevin, Bushali, Bruce The 1st, Angell Muthoni, Kenny K Shot, Ariel Wayz, Mike Kayihura na Nviiri the Storyteller.
Gusa Kilkou Akili wo mu Burundi ntabwo we yigeze agaragara muri iki gitaramo nk’uko yari yabicishije ku mbuga nkoranyambaga ze.
Ibirori byo kumurika album nshya ya Kivumbi byitabiriwe n’ibindi byamamare birimi Deejay Pius, Coach Gael, Muhire Kevin n’abandi. Ibi ibirori byarangiye saa cyenda z’ijoro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!