00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kivumbi King yamuritse album ye nshya(Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 December 2024 saa 06:46
Yasuwe :

Umuhanzi Kivumbi King yamuritse album ye nshya yamurikiye imbere y’ababyeyi be, bari bitabiriye igitaramo yakoreye muri Kigali Universe.

Iyi album uyu muhanzi yise ’Ganza’ yamuritse, igizwe n’indirimbo 12. Yaje ikurikira iyo yakoze mu myaka itatu ishize yise ‘DID’ iriho indirimbo nka ‘Nakumena Amaso’ yakoranye na Bushali yakunzwe cyane. ‘Ganza’ yayimuritse ku mugoroba wo ku wa 28 Ukuboza.

Kivumbi King wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye ni ubwa mbere yari akoze igitaramo kigari amurika album ye. Ababyeyi ba Kivumbi bari bahawe intebe y’imbere kugira ngo birebere umwana wabo.

Ibirori byo kumurika iyi album byatangijwe na Shemi abandi bari batumiwe barimo Ish Kevin, Bushali, Bruce The 1st, Angell Muthoni, Kenny K Shot, Ariel Wayz, Mike Kayihura na Nviiri the Storyteller.

Gusa Kilkou Akili wo mu Burundi ntabwo we yigeze agaragara muri iki gitaramo nk’uko yari yabicishije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Ibirori byo kumurika album nshya ya Kivumbi byitabiriwe n’ibindi byamamare birimi Deejay Pius, Coach Gael, Muhire Kevin n’abandi. Ibi ibirori byarangiye saa cyenda z’ijoro.

Kivumbi yahamagaye DJ Pyfo ku rubyiniro
Kivumbi yakoze igitaramo cy'amateka
Kivumbi yakunze kuririmbana n'abahanzi bagiye bakorana. Aha yari ari kumwe na Bushali
Kivumbi yari ari kumurika album ye ya kabiri
Kivumbi yaririmbanye na Mike Kayihura
Kivumbi yaririmbanye na Angell Mutoni
Kivumbi yeretswe urukundo
Kivumbi yaririmbanye n'abahanzi barimo Bruce The 1st
Mike Kayihura ntabwo yatengushye abakunzi be
Nviiri the Storyteller imbere y'abakunzi be
Muri Kigali Universe hamurikiwe iyi album hari huzuye
Wari umugoroba w'ibyishimo
Nviiri the Storyteller imbere y'abakunzi be
Shemi ni umwe mu bahanzi baririmbye muri iki gitaramo
Kivumbi yafatanye ifoto n'abakunzi be
Kivumbi yabonye umwanya munini yiyereka abakunzi be
Kivumbi ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu rubyiruko
Kivumbi na Kenny K Shot baririmbanye indirimbo bahuriyemo
Kivumbi imbere y'abakunzi be
Kivumbi n'abahanzi bahuriye mu ndirimbo ze baririmbye muri iki gitaramo
Ish Kevin ni umwe mu baririmbye muri iki gitaramo
Inshuti zari zabonye ahantu ho gusoreza umwaka
Inkumi zitandukanye zari zabukereye muri iki gitaramo
Inkumi z'i Kigali zari zakoranyeho
Ibyishimo byari byose ku bitabiriye imurikwa ry'iyi album
Eloi Mugabe ufasha Ariel Wayz mu muziki ni umwe mu bitabiriye
Ariel Wayz ari ku rubyiniro
Angell Mutoni ubu uhagaze neza mu bakobwa b'abaraperi yashimishije benshi
Angell Mutoni yigaragarije abakunzi be muri iki gitaramo
Abitabiriye babanje kwifotoreza ku cyapa kigaragaza ko binjiye mu imurikwa rya album ya Kivumbi
Abitabiriye iki gitaramo ntabwo bishwe n'icyaka
Abarimo DJ Pius bari bitabiriye imurikwa ry'iyi album ya Kivumbi
Abakunzi ba Kivumbi bari babukereye
Abantu batandukanye bitabiriye igitaramo cy'uyu musore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages