00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kivumbi yaciye amarenga yo kwinjira muri 1:55AM ya Coach Gaël

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 November 2025 saa 09:46
Yasuwe :

Kivumbi King yagaragaje ko ari mu muryango umwinjiza muri 1:55AM ya Coach Gaël, agaragaza ko kugeza ubu ibyo kujya muri iyi nzu kuri we bimaze kugera ku kigero cya 98%, hasigaye gukora ikiganiro n’itangazamakuru agatangazwa.

Byagarutsweho mu kiganiro uyu musore yagiranye na Kiss FM, aho yabajijwe niba amakuru amaze iminsi avugwa ko yaba agiye kwinjira muri 1:55AM yaba ari yo.

Undi mu gusubiza ati “Ntabwo ndi mu buryo bweruye muri 1:55 AM ariko njye, Coach Gaël na Kenny turi gukorana. Ndi muri ‘management’ yabo ku kigero runaka, ariko ntabwo nemerewe kuvuga ibirenze ibyo. Tutarabitangaza.”

“Dukeneye gukora ikiganiro n’itangazamakuru ibintu bikajya ku mugaragaro. Nshobora kuzakora indirimbo nyinshi ziruta izo nari nsanzwe nkora no mu buryo bwiza kurenza uko nabikoraga.”

Yakomeje avuga ko adatewe ubwoba n’uko hari abahanzi baheruka kuva muri iyi nzu ifasha abahanzi bavuga ko bakorerwaga indirimbo nke.

Mu minsi yashize mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kenny Mugarura yavuze ko uburyo bari basanzwe bakoranamo n’abahanzi bagiye kubuhindura.

Icyo gihe yagize ati “Tugiye kureka gusinyisha abahanzi mu cyo bita “360 Deal” aho twabafashaga nka ‘Label’ ahubwo dutangire gukora icyitwa “Recording Deal”, aho tuzajya dukorana n’abahanzi tukabatiza imbaraga muri byose hanyuma tukagabana, tugatandukana. Ibi bizatuma dufasha abahanzi benshi.”

Arakomeza ati “Numvise n’abantu bavuga ngo ntabwo dukunda abaraperi ariko si byo. Iyi gahunda dushaka gutangira izatuma na bo dukorana ndetse tujye no muri gakondo n’ahandi.”

Nibikunda Kivumbi azaba asanze muri 1:55AM Bruce Melodie usigayemo wenyine nyuma yo kugenda kwa Ross Kana na Kenny Sol na Element.

Reba indirimbo nshya Kivumbi yashyize hanze

Kivumbi yavuze ko igisigaye ari ukwerekanwa ku mugaragaro ariko ubundi yamaze kugirana ubwumvikane na 1:55AM Ltd
Kenny Mugarura uyobora 1:55 AM Ltd n'umuvandimwe we Coach Gael [ubanza ibumoso] bamaze iminsi bavuze ko bagiye guhindura imikoranire yabo n'abahanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages