Ni igitaramo cyakurikiye icyo Kivumbi yakoreye i Lyon mu Bufaransa ku wa 1 Kamena 2024 mu gihe ategerejwe muri Pologne ku wa 29 Kamena 2024.
Ibi bitaramo bizenguruka u Burayi, Kivumbi ari kubikora anamurika album ye nshya yise ‘Ganza’ igizwe n’indirimbo 10 aheruka gushyira hanze.
Nyuma yo kuyimurikira muri ’Atelier du Vin’ mu ijoro ryo ku wa 17 Gicurasi 2024, uyu muhanzi yahise atangira urugendo rwo kuyimurikira i Burayi aho ari gukorera ibitaramo bizenguruka ahantu hatandukanye.
Iyi album nshya ya Kivumbi niyo ya mbere yakoranye na sosiyete nshya ‘Deealoh Entertainment’ yo muri Nigeria iri kumufasha mu bijyanye n’umuziki.
Mu minsi ishize nibwo Kivumbi yashyize umukono ku masezerano amwinjiza muri Deealoh Entertainment, iyi ikaba isanzwe ikorana n’umuhanzi uri kuzamuka witwa Triqa Blu.
Ku rundi ruhande ariko uyu muhanzi azwi mu ndirimbo nka ’Yarampaye’ yakoranye na ’Kirikou Akili; w’i Burundi, ;Maso y’Inyana; n’izindi nyinshi.
Amafoto: Uwacu Lizerie & Iturize Gisele



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!