Iyi ndirimbo icurangitse mu njyana ‘classique’ ikunze kuririmbwa muri Kiliziya Gatolika, imara iminota itandatu. Amajwi yayo yatunganyijwe na Bob naho amashusho akorwa na Mariva.
Ni yo ndirimbo ya mbere uyu muhanzi ashyize hanze kuva muri Nzeri yafungurwa ku mbabazi za Perezida Kagame.
Mu kiganiro na IGIHE, Kizito yatangaje ko iyi ndirimbo isaba abantu kugarukira Imana inagaruka ku buzima bwe bwite bujyanye n’amasomo yigiye muri Gereza.
Ati “Gufungwa kwanjye byampombeje byinshi, ariko kandi byanyegereje Imana. Urumva rero ko nahombye ibintu n'abantu nunguka Imana. Nahombye ubuzima nunguka ubugingo.”
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko igitekerezo cyo gukora iyi nkuru ‘cyanjemo mfunzwe ngihinduramo indirimbo nyuma yo gufungurwa’.
Muri iyi ndirimbo hari aho Kizito aririmba ati ‘Ibyago bitugwira, bitwegereza Imana ikatwigarurira. Si yo ibidutera ahubwo iremera bikatubaho, maze nayo ikabigira inkuyo’.
‘Ibyago biruta ibindi, ni ukujya aho utumva ijwi ry'Imana. Iyo twishimye cyangwa twizihiwe, icyo gihe niho tuba twugarijwe…Abantu badusingiza batwibagiza icyubahiro cy'Imana. Naho ubutunzi bwacu bwose, bukunda nabwo kutubera ikigirwamana. Imana iyo ibibonye gutyo, yakwemera ikaguhombya’.
Inyikirizo yayo igira iti ‘aho kuguhomba yaguhombya, ugasubira ku isuka ugatangira bushya. Aho kumpomba yakwemera ngatakaza ibyo yangabiye byose, ngahindukira nkayigarukira nka wa mwana w'ikirara’.

Ibitekerezo 0