Tereza w'umwana Yezu ni umutagatifu ukomeye muri Kiliziya. Ku Isi yari umubikira w'umukarumerita. Mu buzima bwe yaranzwe n'ibikorwa by'urukundo, gukunda Yezu ku buryo butangaje, kugira impuhwe, kwicisha bugufi, kwifatanya n'abababaye no kubabarira.
Yagizwe umutagatifu mu 1920. Mu 1997, Papa Yohani Pawulo wa II yamugize umwarimu wa Kiliziya, kimwe n'abandi batagatifu nka Mutagatifu Agusitini.
Yavukiye ahitwa i Lisieux mu Bufaransa, tariki ya 2 Mutarama 1873, yitaba Imana tariki ya 30 Nzeri 1897. Yapfushije nyina umubyara ku myaka ine y'amavuko.
Iyi ndirimbo iri mu mudiho umenyerewe muri Kiliziya Gatolika mu ndirimbo zo gushimira Imana, yatunganyirijwe muri Studio yitwa The Sound na Producer Bob afatanyije na Pastor P.
Mu myaka ine yamaze muri Gereza, Umunsi wa Kizito Mihigo warangwaga n’ibikorwa birimo gukurikirana korali yari yarashinze yari igizwe n’abantu 150.
Muri iyi korali ni ho yandikiye iyi ndirimbo yashyize hanze yitwa Tereza w’Umwana Yezu.
Aganira na IGIHE yagize ati “Mu gihe nari mfunze, muri Gereza nashinze Korali yitiriwe Mutagatifu Tereza w'umwana Yezu. Ikoraniro ry'abakirisitu Gatorika muri Gereza ya Nyarugenge naryo ryitwaga Centrale ya Mutagatifu Tereza w'umwana Yezu. Nyuma yo gufungwa nafashe umwanya wo kumenya uwo Mutagatifu nsanga ni intangarugero mu rukundo.”
Ibaye indirimbo ya kabiri uyu muhanzi ashyize hanze kuva yava muri Gereza muri Nzeri umwaka ushize. Iya mbere yayise ‘Aho kuguhomba yaguhombya’ aho ashimangira ko yishimiye ‘uburyo yakiriwe’.
Usibye indirimbo zivuga kuri Kiliziya Gatolika cyangwa izindi z’urukundo n’amahoro, Kizito yamenyekanye no mu bihangano bisana imitima mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Harabura amezi agera kuri atatu kugira ngo u Rwanda rwinjire muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 25. Kizito yatangaje ko ataratangira guhanga indirimbo zijyanye na byo ariko ko hari izo ateganya.
Ati “Birumvikana ko nk'uko bisanzwe nzifatanya n'abanyarwanda. Indirimbo sindatangira kuzitegura haracyari kare ariko zizaba zihari.”
Nyuma yo kuva muri gereza, Kizito akunze kugaragara ari kumwe n’abandi bahanzi biganjemo abo bataririmba injyana imwe. Mu minsi ishize, hasakaye amashusho ari kumwe na Mani Martin bari gusubiramo indirimbo yakanyujijeho mu 2009 yitwa Urukumbuzi.
Mani Martin yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyaje bari gukina igisoro nyuma bisanga bari kuririmba ku buryo bishobotse basubiranamo iyo ndirimbo.
Kizito yavuze ko buri gihe iyo ahuye na Mani Martin bayoborwa na Roho Mutagatifu. Ati “Uriya iyo duhuye, umwuka wera cyangwa Roho Mutagatifu yikorera ibyo ashaka. Ndatekereza ko dushobora kuzaririmbana mu minsi iri imbere, ariko ntibirafutuka neza.”
Uyu muhanzi ari mu bikorwa byo kuzenguruka muri Paruwasi zitandukanye yiyereka abakirisitu. Amaze kugera muri eshatu harimo iya Nyamirambo, Kibeho na Rwamagana.
Umva hano indirimbo Kizito Mihigo yise Tereza w’umwana Yezu





Ibitekerezo 0