00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kizz Daniel amaze kuryamana n’abagore 67

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 26 February 2024 saa 10:59
Yasuwe :

Kizz Daniel uri mu bahanzi bagezweho muri Afurika, yahishuye ko amaze kuryamana n’abagore basaga 67.

Ubwo yaganiraga n’abafana be ku rubuga X, Oluwatobiloba Daniel Anidugbe wamamaye mu muziki nka Kizz Daniel, yavuze ko amaze kuryamana n’abagore 67.

Ni inkuru yasamiwe hejuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bamucanaho umuriro, bavuga ko atagakwiye guhishura uyu mubare kuko ari icyamamare kandi afatirwaho ikitegererezo na benshi.

Abamwibasiye bavugaga ko biteye isoni, kuba umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika, ashobora kwamamaza umuco w’ubusambanyi, kandi aziko benshi mu bamukurikira ari urubyiruko.

Uyu muhanzi w’imyaka 29, yahise asiba ubu butumwa ariko mbere yaho, yabanje kurenzaho ko akunda ikibuno cy’abagore kuruta ubundi buranga baba bafite.

Kizz Daniel ni umwe mu bahanzi bakomeye ku mugabane wa Afurika, binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Buga’, ‘Twe twe’, ‘Pour Me Water’ n’izindi.

Kizz Daniel yavuze ko amaze kuryamana n'abagore 67

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages