00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kizz Daniel yabaye ahagaritse umuziki kubera urupfu rwa nyina

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 September 2026 saa 11:46
Yasuwe :

Umuhanzi wo muri Nigeria, Kizz Daniel yatangaje ko urupfu rwa nyina ari rwo rwatumye afata akaruhuko mu bikorwa by’umuziki muri uyu mwaka wa 2026.

Yabivuze ubwo yasubizaga umufana kuri X. Uwo mufana yagaragaje ko atekereza ko Kizz Daniel amaze igihe adasohora indirimbo kubera ko ahugiye kuri album nshya.

Kizz Daniel yamusubije avuga ko “Nafashe akaruhuko kubera mama, si ukubera album. Yitabye Imana muri uyu mwaka, ariko ngomba gukomeza kubera abandi bagize umuryango. Mbabarira kuba naratinze kugaruka muri uyu mwaka.”

Kizz Daniel, amazina ye nyakuri ni Oluwatobiloba Anidugbe. Ntiyatangaje igihe nyina yapfiriye cyangwa igihe iki kiruhuko yafashe kizamara.

Ibyo yavuze byasobanuye impamvu ibikorwa bye by’umuziki byari byaragabanutse, nyuma y’uko bamwe mu bafana batekerezaga ko yari ahugiye ku mushinga wa album nshya.

Kizz Daniel ni umuhanzi ukora umuziki wa Afrobeats. Yamenyekanye cyane mu 2014 abikesha indirimbo ‘Woju’, aza no gusohora izindi zakunzwe zirimo ‘Buga’, ‘Cough’ na ‘Twe Twe’.

Izi ndirimbo zitandukanye zatumye aba umwe mu bahanzi b’Abanya-Nigeria bafite abafana benshi muri Afurika no hanze yayo.

Kizz Daniel yabaye ahagaritse umuziki kubera urupfu rwa nyina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages