Umuhanzi KNC aratangaza ko mu cyumweru gishize atigeze akubita urushyi umuhanzi mugenzi we Christopher nk’uko biherutse gutangazwa haba kuri internet no kuri amwe mu maradiyo ya hano i Kigali. Producer Clement, ukorana na Christopher, nawe yabwiye IGIHE ko KNC koko atakubise uyu muhanzi nk’uko byavuzwe.
Aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu kuri Hotel Isimbi, KNC yavuze ko bamwe mu batangaje ayo makuru bakayakwirakwiza hose, asanga ari abantu bashatse kumuharabika no kumusebya, akavuga ko banabitangaje nta wumubajije ukuri kwabyo.
Yagize ati “Birababaje kandi biteye agahinda kubona inkuru utakwita igihuha, igitekerezo cyangwa se ikindi kindi iza isebya umuntu ikoranye ubugome no gushaka gutukana. Twari turi kwa Freddy (UTC) nuko Christopher ampa ukuboko atandeba ansuhuza nuko mufata ukuboko ndamubwira nti ‘jya usuhuza umuntu umureba mu maso’”.
Ku murongo wa telefone, Producer Clement Ishimwe yasobanuye ko icyo gihe Christopher yihutaga ashyiriye umuntu Fash Disk nuko asuhuza KNC yihuta. Avuga ariko ko nta gasuzugura yari yabikoranye bityo agasa n’utunguwe no kubona umuntu amufata akamubwira ngo yamusuhuje atamureba.
Clement yabwiye itangazamakuru ko icyo gihe Christopher atamenye ko uwo muntru yari KNC imwe mu mpamvu ngo yatunguwe no kubwirwa ayo magambo n’umuntu we azi. Clement avuga ko icyo gihe Christopher yahise aza kumureba akamubwira ko atishimiye kuba yafashwe n’umuntu atazi amubwira ngo ajye asuhuzanya areba uwo asuhuza mu maso.
Icyo gihe Clement yaje kureba hanze ya UTC uwo muntu asanga ni KNC ari nako kumusobanurira ko Christopher yasuhuje KNC yihuta, ariko atamusuhuzanyije agasuzuguro. Clement yabwiye itangazamakuru kandi ko byari ibintu byoroshye ku buryo byahise binarangirira aho atakekaga ko byari gukomeza kuvugwa cyane mu itangazamakuru.
Umuhanzi Patrick Nyamitari, umwe mu bari bari ahabereye ibyo yabwiye IGIHE ko atabonye KNC akubita Christopher urushyi. Gusa avuga ko hari abantu benshi Christopher akaza abasuhuza ariko nyuma akaza kugarukana na Clement avuga ati “Umpoye iki?”, agaragara nk’utari wishimiye ibyabaye hagati ye na KNC.
KNC yabwiye IGIHE ko yababajwe no kubana hari abantu buririra ku makuru yise ibihuha bagatuka abandi.
Yavuze ariko ko ibyo bitamuca intege ko akomeje gahunda ye y’ubuhanzi ndetse ko kuri uyu mugoroba yerekeza mu gihugu cy’u Burundi gufata amashusho y’indirimbo ze nshya eshatu.
Ngwino, indirimbo nshya ya KNC:



















TANGA IGITEKEREZO