Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko gukorana n’aba bahanzi hari itafari bigiye gushyira ku bikorwa bye muri muzika no mu kumumenyekanisha mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.
Yakomeje avuga ko aba bahanzi bose aribo bagiye bamubenguka, bagakunda ibikorwa bye bakamusaba ko bakorana indirimbo.
Ati “Iriya ndirimbo yanjye na King Kaka igitekerezo nibo bakigize, nibo badusabye gukorana. Gusa indirimbo iracyari gukorwaho ntabwo igihe cyo kujya hanze ndakimenya neza.”
Iyi ndirimbo ya Butera Knowless na King Kaka yitwa Uri umutima Wanjye, iri kuri album uyu muraperi aherutse gushyira hanze.
Knowless yavuze ko Avril wamenyekanye mu ndirimbo nka In Love, Yule Dame n’izindi nawe ariwe wamusabye ko bakorana.
Ati “Yansabye ko twakorana, tubirimo biracyari mu nzira ariko nayo nitumara kuyikoraho nibwo tuzemeza igihe nyacyo cyo kuyishyira hanze tugatangaza n’izina ryayo.”
Iyi yo yakozweho na Ishimwe Clement dore ko uyu mugore witwa Avril anaherutse mu Rwanda aje kumenyekanisha ibihangano bye mu itangazamakuru.
Butera Knowless aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Urugero’ yashibutse mu bitekerezo by’abafana be b’akadasohoka.
Yerekeje ku isoko rya muzika muri Kenya nyuma y’indirimbo yari aherutse gukorana na Ben Pol ufatwa nk’umwami w’injyana ya R&B muri Tanzania, nayo yakinwe cyane kuri televiziyo zo muri iki gihugu gihana imbibi n’u Rwanda.
Kanda hano wumve indirimbo yitwa ‘In Love’ Avril aherutse gushyira hanze
Darling ni yo ndirimbo Knowless yakoranye na Ben Pol



















TANGA IGITEKEREZO