Maranatha yakuriyemo abahanzi batandukanye mu Rwanda barimo Knowless, Tonzi n’abandi, igiye kwizihiza imyaka 30 imaze ishinzwe.
Korali Maranatha yashinzwe mu mwaka w’1984 ibarizwamo abari abanyeshuri kuri APACE ari naho yashingiwe kandi ibarizwa kugeza ubu. Abagize iyi korali n’abahanzi bayizamukiyemo, bageze kure imyiteguro y’igitaramo bazakora bizihiza imyaka 30 imaze ishinzwe.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Manzi Robert, Perezida wa Korali Maranatha, yasobanuye ko muri iki gikorwa bari gutegura cyo kwizihiza imyaka 30 imaze, bazaririmba zimwe mu ndirimbo iyi korali yamenyekaniyeho kugira ngo bibutse abazaba baje kwifatanya nab o ibihe byayo bya kera.
Ati, “Maranatha imaze imyaka 30 ibayeho kuko yashinzwe mu mwaka w’1984. Twateguye igikorwa cyo kwizihiza iyi myaka Maranatha Family Choir imaze. Imyiteguro igeze kure, ubu turi gukorana n’abantu bose bayibayemo. Tuzagerageza kuririmba nyinshi mu ndirimbo zakozwe na Maranata mu myaka 30 ishize”
Akomeza agira ati, “Hari hashize iminsi Maranatha tudakora ibitaramo ariko ndashishikariza buri wese kuzitabira iki gitaramo. Hari abahanzi bakomeye mu Rwanda banyuze muri Maranata tuzafatanya muri icyo gitaramo.”
Mu bahanzi Maranatha izafatanya na bo muri iki gitaramo, harimo Butera Knowless, Tonzi uzwi cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana n’abandi.
Ati, “Maranata yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere muzika nyarwanda, hari abahanzi benshi bayizamukiyemo ubu bakaba bamaze kuba ibyamamare babikesha iyi korali. Bamwe mu bo twamaze kuvugana bazadufasha muri iki gitaramo, harimo Knowless, Producer Clement, Didier Ntwali, Tonzi n’abandi.”
Maranatha imaze gushyira hanze album 9 na DVD 2, kugeza ubu igizwe n’abaririmbyi 35.
Igitaramo cyo kwizihiza iyi sabukuru kizaba tariki 3 Kanama 2014 muri Serena Hotel y’ i Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO