Iki gitaramo cyari kigamije gukusanya inkunga yo kugoboka D’Amour Selemani [Papa Shafi] umenyerewe muri Filime Nyarwanda umaze igihe yarazahajwe n’impyiko ukeneye asaga 20 000 000 Frw kugira ngo avuzwe.
Cyateguwe n’umuryango udaharanira inyungu witwa ‘Let’s Save Them’.
Cyabereye kuri kuri Petit Stade i Remera. Kwinjira ari 2 000 Frw mu myanya isanzwe na 5 000 Frw, mu y’icyubahiro naho ku banyeshuri ari 1 000 Frw.
Byari biteganyijwe ko gitangira saa cyenda z’amanywa ariko ntabwo byaje gukunda kuko kuri izo saha nta n’inyoni yatambaga aho cyari kiri kubera.
Abagitegura bakomeje kugenda bigiza amasaha inyuma kugeza aho byageze saa kumi n’ebyiri hari abantu batarenze 20 baje kugenda biyongera bagera nko muri 50, gusa mu masaha yakurikiye bamwe batangiye kwisohokera bavuga ko kitakibaye.
Saa mbili zirengaho iminota nibwo umushyushyarugamba yagiye ku rubyiniro atangira kubwira abantu yitaga bake beza kwegerana ubundi bagatarama.
Mu bahanzi bari bitezwe kugaragara ku rubyiniro harimo Charly na Nina, Knowless, Mani Martin, Jay C, Gabiro Guitar, Marina, Bruce Melodie, Mico The Best na Lil G.
Ariko muri aba bose Lil G, Jay C, na Mico The Best nibo babashije kugaragara abandi ntihagira ubaca iryera.
Mu kiganiro n’uwitwa Christian wungirije muri uyu muryango wateguye iki gitaramo yavuze ko habayeho impamvu kuri Charly na Nina banageze ahabereye igitaramo nka saa kumi n’ebyiri n’iminota bakamusobanurira ko bafite izindi gahunda.
Yanavuze ko mu minsi ibiri ishize umujyanama wa Bruce Melodie yamuhamagaye akamubwira ko uyu muhanzi atazaboneka.
Butera Knowless we ngo yari yamubwiye ko yagiye muri Kenya ariko amusezeranya ko kuri uyu wa Gatandatu naba yagarutse mu Rwanda azaririmbira abakunzi be bazitabira igitaramo.
Marina we ngo telefoni ye ntiyacagamo.
Mu ijambo Mariya Yohana wari uri mu bateguye yagejeje ku bari bitabiriye nawe yitaga ‘bake beza’ yavuze ko ari iby’agaciro gufatanya mu buzima.
Ati “Ndabashimira mwese kuba mwaje. Ejo bundi tuzaba twicaye aha hari undi turi gufasha, cyangwa nzaba napfuye mumperekeze cyangwa undi azaba yarwaje tumusure.”
Amafoto: George Salomo



















TANGA IGITEKEREZO