00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Knowless, Charly&Nina na Sherrie batowe mu bahataniye Afrimma Awards

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 24 July 2018 saa 11:35
Yasuwe :

Butera Knowless na Charly na Nina bashyizwe mu bagore bakora umuziki bigaragaje cyane muri Afurika y’Uburasirazuba bahataniye ibihembo bikomeye bya Afrimma Awards bisanzwe bihatanirwa n’abamaze kubaka izina muri Afurika.

U Rwanda ruhagarariwe n’abagore batatu, Butera Knowless na Charly na mu cyiciro cy’umuhanzi wahize abandi mu bagore muri Afurika y’Uburasirazuba mu gihe Sherrie Silver [umubyinnyi wabigize umwuga] ahatanye mu cyiciro cy’umubyinnyi mwiza ku Mugabane wa Afurika.

Ni ku nshuro ya kabiri Butera Knowless na Sherrie Silver bahataniye ibi bihembo, bwa mbere babyinjiyemo mu mwaka wa 2016 ari nab wo bwa mbere igihugu cy’u Rwanda cyahagarariwe muri ibi bihembo gusa ntibabasha gutsinda.

Uyu Sherrie Silver ashyizwe mu cyiciro cy’ababyinnyi bafite umwihariko muri Afurika mu gihe hashize icyumweru kimwe abonetse mu bazahatanira ibihembo bya MTV VMAs[mu cyiciro cya “Best Choreography”] by’umwaka wa 2018 biturutse ku mbyino yayoboye z’amashusho y’indirimbo ‘This Is America’.

Charly na Nina ni ubwa mbere bagiye guhatanira ibihembo bya Afrimma Awards; aba bakobwa basanzwe bafite ibindi bihembo bikomeye bakuye muri Uganda mu myaka itandukanye.

Charly na Nina babonetse ku rutonde rw'abahataniye ibihembo bya Afrimma

Itsinda rya Charly na Nina ryibonye ku rutonde rushya rw’abahataniye ibihembo bya Afrimma Awards mu gihe ryari rimaze amezi abiri n’imisago rikorera ibitaramo mu Burayi.

Abategura Afrimma Awards basohoye urutonde rw’abahanzi bahatanye uyu mwaka kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Nyakanga 2018, bahise banatangaza ko ibirori byo gutanga ibihembo ku batsinze bizaba mu Ukwakira 2018 i Dallas, Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Knowless Butera yongeye kuboneka mu bahahanzi bagaragaje umwihariko muri Afurika y'Uburasirazuba
Sherrie Silver uherutse gutorwa mu bahatanira MTV VMAs yashyizwe no muri Afrimma Awards

Urutonde rurambuye rw’abahataniye Afrimma Awards


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages