00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Knowless, Jay Polly, King James na Urban Boyz bazahurira na Diamond mu gitaramo i Kigali

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 5 December 2014 saa 08:33
Yasuwe :

Abahanzi nyarwanda barimo King James, Knowless Butera, Jay Polly na Urban Boyz nibo bazagaragara mu gitaramo umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania ,Diamond Platinumz azakorera mu Mujyi wa Kigali ku itariki ya 1 Mutarama 2015 hizihizwa Ubunani.
Amazina y’abahanzi bazafatanya na Diamond mu gitaramo cya mbere agiye gukorera ku butaka bw’u Rwanda atangajwe nyuma y’igihe gito uyu muhanzi na we ubwe yemeje ko agomba kuzasangira n’Abanyarwanda Ubunani mu buryo budasubirwaho.
Nyuma yo gusinyana (…)

Nyuma yo gusinyana amasezerano na East African Promoters ari nayo igiye kumuzana i Kigali, Diamond Platinumz yanditse kuri Instagram yemeza ko azaririmba mu buryo bwa Live aho azazana itsinda ry’ababyinnyi n’abacuranzi be bose.

Yagize ati "KIGALI!!! RWANDA!!! KIGALI!!! Mu buryo bweruye.....ku itariki ya 1 Mutarama 2015 nzabaririmbira live mu marembo ya Stade Amahoro, nzaba ndi kumwe n’itsinda ryanjye ryose. Mubwire inshuti zanyu, nazo zibwire inshuti zazo”

Ku mpapuro zamamaza iki gitaramo, hagaragaraho amazina ane amaze gushinga imizi mu muziki nyarwanda ariyo Knowless, Urban Boyz, Jay Polly na King James. Bazabanzirizwa ku rubyiniro n’abahanzi bakizamuka barimo Paccy, Social Mula na Umutare Gaby.

Diamond Platinumz, ni umuhanzi umaze kubaka izina mu buryo bukomeye muri Afurika akaba aherutse kuza ku isonga ry’abegukanye ibihembo byinshi muri Channel O Music Awards 2014 aho yatwaye ibihembo bitatu birimo Most Gifted Newcomer, Most Gifted Afro Pop na Most Gifted East.

Kwinjira muri iki gitaramo kizabera mu marembo ya Stade Amahoro ni amafaranga 10,000 mu myanya y’icyubahiro na 3,000 ahasigaye hose.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages