00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Knowless, Jay Polly, Mike na Dream Boyz bahawe amasaha 24 yo kwimenaho amazi

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 27 August 2014 saa 07:18
Yasuwe :

Kuva ku itariki ya 24 Nyakanga 2014 kugeza ubu, ibyamamare byinshi ku Isi biri gukora ALS Ice Bucket Challenge , igikorwa cyo kwimenaho amazi akonje yuzuye indobo mu rwego rwo kurwanya indwara ifata ubwonko yitwa Charcot.
ALS Ice Bucket Challenge yageze mu Rwanda aho umunyamakuru Lucky wa Lemigo TV yimennyeho indobo ebyiri z’amazi akonje ndetse asaba bagenzi be Knowless, Jay Polly, Dream Boyz, Mike Karangwa na Dream Boyz gutera ikirenge mu cye bitarenze amasaha 24 bitaba ibyo bagatanga (…)

Kuva ku itariki ya 24 Nyakanga 2014 kugeza ubu, ibyamamare byinshi ku Isi biri gukora ALS Ice Bucket Challenge , igikorwa cyo kwimenaho amazi akonje yuzuye indobo mu rwego rwo kurwanya indwara ifata ubwonko yitwa Charcot.

ALS Ice Bucket Challenge yageze mu Rwanda aho umunyamakuru Lucky wa Lemigo TV yimennyeho indobo ebyiri z’amazi akonje ndetse asaba bagenzi be Knowless, Jay Polly, Dream Boyz, Mike Karangwa na Dream Boyz gutera ikirenge mu cye bitarenze amasaha 24 bitaba ibyo bagatanga amadorali 100.

Mu kiganiro na IGIHE, Lucky yagize ati, “Ese ko ibindi byamamare ku Isi byabikoze twebwe kuki tutabikora mu Rwanda nta byamamare dufite? Mike, Knowless, Jayp Polly, Dream Boyz na Gicanda ni bo batahiwe”

Ice Bucket Challenge imaze guca agahigo ku mbuga nkoranyambaga za Twitter, Instagram na Facebook aho buri cyamamare kimennyeho amazi gishyiraho video igaragaza ko cyifatanyije n’Isi kurwanya iyi ndwara. Iyo umaze kwimenaho indobo y’amazi akonje uhita uvuga izina rimwe (cyangwa atatu) ry’icyamamare ushaka ko kibikora.

Kugeza ubu, abaherwe n’ibyamamare byo ku Isi bakabakaba 500(ababishyize ahagaragara) nibo bamaze kwimenaho indobo z’amazi akonje. Mu bakomeye cyane babikoze harimo Mark Zuckerberg(Nyiri Facebook) yayimenyeho abitegetswe na Guverineri wa New Jersey na we arangije asaba Bill Gates.

Zuckerberg amaze kwimenaho amazi, benshi mu bakoresha Facebook bahise badukira Ice Bucket Challenge na bo bakajya babisaba inshuti zabo. George W. Bush na we ni umwe mu bimennyeho aya mazi, nyuma ye hari abandi benshi bahise babikora.

Amaze kumenwaho amazi yahise asaba Knowless , Jay Polly, Dream Boyz na Mike Karangwa kuyimenaho.

Iyo usabwe kwimenaho amazi ntubishyire mu bikorwa, utanga amadorali 100 ashyirwa mu isanduku yifashishwa mu guhangana n’iriya ndwara. Kugeza ubu asaga miliyoni 50 z’amadorali niyo amaze gukusanywa.

Mu bindi bihugu, ibyamamare n’ibikomerezwa hafi ya byose byagiye bisabwa kwimenaho amazi, byabikoze bitazuyaje. Dutegereje kureba ibyamamare byo mu Rwanda.

Na Bill Gates umuherwe wa mbere ku Isi yarabikoze:

Menya byinshi kuri ALS Ice Bucket Challenge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages