Abahanzi bamaze kubaka izina mu ndirimbo zisanzwe benshi bita iz’Isi, King James, Safi, Knowless, Queen Cha, Tom Close na Christopher, bitabiriye igitaramo cyiswe ‘One Celebration’ cyateguwe n’Itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa 7 ari naryo benshi muri aba bahanzi babarizwamo.
Muri iki gitaramo cyateguwe n’Abadiventiste bo mu Ntara yo hagati ikorera i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali,cyitabiriwe n’amakorali atandukanye Ambassadors of Christ, Abakurikiye Yesu, Maranatha na Patimos Choir.
Abahanzi basanzwe ari abayoboke b’iri torero bibukijwe ko bakwiye kugandukira Imana ndetse bakongera kuba abayoboke bayo banasenga mu gihe cyose cyagenwe, kwitabira amateraniro n’ibindi bikorwa bihuriza hamwe abakristu b’umunsi wa karindwi.
Aba bahanzi bitabiriye iki gitaramo cyabereye i Nyamirambo babisabwe na Karera Jerome uyobora iri torero. Yabasabye ko umukristu nyawe adasenga inshuro imwe gusa akumva ko birangiye ahubwo ngo ahozaho.
Yabasabye kugandukira Imana bakajya banakora uko bashoboye bakaza gusenga, uyu munsi ntube uwa mbere n’uwa nyuma. Aba bahanzi bose banahawe impano y’igitabo cyitwa ‘Intambara Ikomeye’
King James, Safi, Knowless na Queen Cha bahoze ari abakristu bakomeye mu Itorero ry’Abadiventiste ndetse banakuriye mu makorali ari naho batangiriye kwiyumvamo impano z’ubuhanzi. Safi, Knowless na Queen Cha bo bahoze ari abaririmbyi bakomeye mu makorali y’Abadive, gusa bamaze kwamamara mu muziki w’indirimbo zisanzwe baradohoka.
Mu mafoto:
Amafoto: Ferdinand Maniraguha



















TANGA IGITEKEREZO