00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Knowless yakoze indirimbo Ama G ntiyanyurwa ahita ayisubiramo

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 9 March 2019 saa 08:37
Yasuwe :

Umuhanzi Ama G The Black, yashyize hanze indirimbo yitwa Yuda yasubiyemo isanzwe ari iya Knowless Butera, ngo kuko yayikunze ariko akumva hari ibiburamo.

Yuda ni indirimbo umuhanzikazi Butera Knowless yashyize hanze mu mezi atanu ashize. Igaruka ku bantu bifuriza bagenzi babo inabi nyamara bitwara nk’aho ari inshuti zabo.

Umuhanzi Ama G The Black ukunze gukora indirimbo zirimo ubutumwa bukurugutura ari mu bantu bakunze iyi ndirimbo mu buryo bukomeye.

Uyu mugabo ubundi witwa Hakizimana Amani, yabwiye IGIHE ko nubwo yakunze iyi ndirimbo, ariko ubutumwa bwari burimo bwasaga n’ubutuzuye ahitamo kumusaba ko bayisubiranamo.

Ati “Ubutumwa bwari muri Yuda ya mbere numvise butuzuye neza (buri wese afite ukuntu aba abitekereza) Knwoless we yari yavuze ko abana na Yuda amuzi ariko bakomeje kubana nta kibazo. Rero mu myumvire yanjye umuyuda uhita urekana nawe kuko nta kintu kizima ari bugufashe uretse kugenda aguteranya. Urebye ntabwo aba ari inshuti. Mba numva umuntu yamureka ukanamubwira uti ‘genda umenye ibyawe menye ibyanjye”.

Yakomeje agira ati “Ubutumwa buri muri Yuda ya kabiri ni uko uwo muntu wamureka. Uziko umuntu akugambanira ugakomeza kubana nawe? Kuko nukomeza kubana nawe hari kizagera ugasanga agukoreye ibyo utatekereza.”

Am G The Black yavuze ko mu buzima bwe hari abantu b’inshuti ze bamubereye ba Yuda ku buryo afite impamvu yo kuririmba iyi ndirimbo.

Uwa vuba ngo ni uwo yahamagaye ngo bafatanye akazi ariko bikarangira amugambaniye bakakamwambura.

Umwaka ushize warangiye Ama G The Black ari mu mahari n’uwari inshuti ye magara Bruce Melody, yabajijwe niba atamushyize muri iyi ndirimbo abyamaganira kure.

Ati “Biriya byararangiye ntabwo njye ndirimba umuntu, ntabwo indirimbo ishingiye ku muntu umwe runaka. Ntabwo nafata umwanya wo kwandika indirimbo ivuga ku muntu umwe.”

Ama G The Black avuga ko afite ba Yuda benshi
Knowless ntabwo yabwiye Yuda nk'uko Ama G yabyifuzaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages