Knowless uherutse gushyirwa mu bakomeye muri Afurika bahatanira ibihembo bya African Magazine Music Awards (Afrimma) 2017, yari mu bahanzi b’imena batumiwe mu gitaramo kigomba kuzabera mu Mujyi wa Bujumbura muri Nzeri ariko yasubitse gahunda.
Umugabo wa Knowless, Clément Ishimwe ari na we ureberera inyungu z’uyu mugore yabwiye Akeza Net yandikirwa i Burundi ko bafashe umwanzuro wo kutazitabira iki gitaramo ‘kubera akazi kenshi Knowless afite mu minsi iri imbere’ bitandukanye n’izindi mpamvu zagiye zitangazwa.
Producer Clément yavuze ko “byabaye ngombwa ko hafatwa umwanzuro wo kutazitabira igitaramo cyangwa kikazaba ikindi gihe kuko Knowless afite imirimo myinshi muri Nzeri”. Yanavuze ko bamaze gusubiza amafaranga uyu muhanzi yari yarishyuwe kugira ngo azaririmbe muri iki gitaramo.
Knowless n’abagize Kina Music barimo Tom Close , Knowless, Christopher na Dream Boyz baheruka i Bujumbura mu Ukuboza 2014, icyo gihe bakoreye igitaramo ahitwa Musée Vivant.
Ubwo abagize Kina Music baheruka i Bujumbura, bavuyeyo bagiranye amakimbirane na Urban Boyz nayo yari yagiye gukorerayo ibitaramo. Ikibazo cyavutse biturutse ku bagize Kina Music bamanuye impapuro zamamaza igitaramo cya Urban Boyz zari zimanitse kuri Musée Vivant, aho Kina Music yaririmbiye ari naho icya Super Level cyagombaga kubera umunsi ukurikiyeho.



















TANGA IGITEKEREZO