00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Knowless yatunguwe na Sherrie Silver n’abana afasha, bamwifuriza isabukuru nziza (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 October 2025 saa 09:07
Yasuwe :

Butera Knowless yatunguriwe mu myitozo yo kwitegura ibirori bya ‘The Silver Gala’ biteganyijwe kuba mu ntangiro z’Ugushyingo, yifurizwa isabukuru nziza y’amavuko aheruka kwizihiza mu ntangiro z’Ukwakira.

Byabaye ku wa Gatanu, tariki 3 Ukwakira 2025, ubwo Knowless yari yagiye mu myitozo yo kwitegura ibirori bya ‘The Silver Gala’ azaririmbamo ku wa 1 Ugushyingo 2025.

Ku wa 1 Ukwakira ni bwo Knowless yizihije isabukuru y’imyaka 34.

Nyuma yo gutungurwa, uyu mubyeyi yabwiye IGIHE ko byamushimishije kuba abana bo muri ‘Sherrie Silver Foundation’ bamutekerejeho.

Ati “Bandijije! Nagerageje kuyamanura nka bya bindi abagabo bavuga ngo atemba ajya mu nda, ariko bantunguye kandi byanejeje. Ni cyo gutungurwa bivuze, kuba bantekerejeho. Sinzi ukuntu nabivuga, nishimye. Imana ibahe umugisha.”

Ibirori bya ‘The Silver Gala’ biteganyijwe ku wa 1 Ugushyingo 2025, bigiye kuba ku nshuro ya kabiri, cyane ko byatangiye mu mwaka ushize wa 2024.

Ni ibirori biherutse kwimurirwa muri BK Arena bivanwe muri Kigali Convention Centre. Byitezwe ko bizaririmbamo abarimo Butera Knowless, Massamba Intore, Ross Kana, Chriss Eazy, Sherrie Silver na Sherrie Silver Foundation.

Uretse aba bahanzi, ibi birori bizanitabirwa na Ugo Mazie umaze kuzamura izina mu kwambika ibyamamare dore ko asanzwe yambika abarimo Beyoncé, Justin Bieber, Celine Dion n’abandi benshi.

Itike yo kwinjira muri iki gitaramo yihagazeho, cyane ko iya make ari ibihumbi 120 Frw ku muntu ushaka kwicara ku meza ateye mu myanya isanzwe. Abashaka kugurira rimwe aya meza bo bazasabwa kwishyura miliyoni 1 Frw.

Ku rundi ruhande umuntu umwe ushaka kugura itike yo kwicara ku meza ateye mu myanya y’icyubahiro we azasabwa kwishyura itike y’ibihumbi 130 Frw, mu gihe abifuza kugura ameza yose bo bazasabwa kwishyura 1.200.000 Frw.

Ibi bitaramo bitegurwa na Sherrie Silver Foundation bigamije gukusanya inkunga yo gufasha abana barererwa muri uyu muryango washinzwe na Sherrie Silver.

Ushaka kugura itike wanyura hano https://ticqet.rw/

Abana bazafatanya na Knowless ku rubyiniro bageze kure bitegura
Abana bazaserukana na Knowless bari bambaye imwe mu myambaro bazaserukana mu birori
Akanyamuneza kari kose kuri Knowless
Akanyamuneza kari kose kuri Sherrie Silver ubwo Knowless yifurizwaga isabukuru
Butera Knowless ubwo yaririmbanaga n'abana babarizwa muri Sherrie Silver Foundation
Butera Knowless ni umwe mu bahanzi bazaririmba mu birori bya Sherrie Silver
'Cake' yahawe Knowless yariho amagambo amwibutsa ko aba bana bamukunda
Imyitozo y'ibirori bya Silver Gala igeze kure
Knowless ageze kure imyiteguro ya The Silver Gala
Knowless aririmbana n'abana babarizwa muri Sherrie Silver Foundation
Knowless byamurenze ubwo bamwifurizaga isabukuru
Knowless ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki
Knowless na Sherrie Silver ubwo bari bari mu myitozo
Knowless ubwo yahabwaga 'cake' yifurizwa isabukuru
Knowless yaririmbiwe yifurizwa isabukuru nziza
Sherrie Silver ari mu myiteguro y'ibirori bikomeye azakora mu kwezi gutaha
Uyu muhanzikazi yari yishimye

Amafoto: Habyarimana Raoul


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages