Ni indirimbo yakozwe na Simeon Viot wakoze indirimbo nyinshi ziri kuri EP ye nshya.

Iyi ndirimbo ni urukurikirane rw’izindi zabanje ziri ku mbumbe y’indirimbo ze ziri kuri Extended Play yise ‘4J’. avuga ko iri zina ari umubare w’abakobwa bakundanye nawe n’ibyishimo yabakuyeho kugeza arushinganye n’uwa kane.

Yabwiye IGIHE ko yanditse izi ndirimbo ashushanya urugendo yagiranye n’abakobwa batatu bavuyemo umwe barushinze, banabyaranye.

Uwa mbere yamwise “Vitamina”, akurikizaho uwitwa “Sheri”, “Hot Choco” wamubereye uwo yifuzaga bemeranya kurushinga ari nawe waje kuvamo “Julieta” akaba ari nayo ndirimbo ya nyuma azasohora iri kuri 'EP'.

Ati “Hot Choco ni indirimbo ivuga ku rukundo rwanjye n’umukobwa w’uruhu rwiza, akaba ari umukobwa uzamviramo uwo nzakundana nawe. Iyi ndirimbo ivuga ku mukobwa ufite uburanga kurusha abandi akanyongerera ikindi kintu abandi batampaye. Nashakaga kugaragaza ko hari igihe uhura n’abantu batandukanye hakavamo umwe ukurutira abandi akaba ariwe mubana ubuziraherezo.”

Kode ni umwe mu bamamaye cyane mu Rwanda mu muziki mu myaka irenga icumi ishize. Yaririmbye indirimbo zitandukanye zakunzwe zirimo ‘Impeta’ yabaye n’ikirango kuri we, ‘Ikirungo’, ‘Ese uzabyihanganira’, ‘Igikomere’, ‘Sinzahinduka’ yakoranye na Urban Boyz n’izindi.

Uyu muhanzi aherutse kubwira IGIHE ko yatangije inzu nshya (label) ifasha abahanzi n’abanyamideli nyuma yo gushinga studio yise ‘Red Magic Studio’.

Kode yavuze ko yari amaze igihe asa nk’uhugiye mu bindi bikorwa nabyo bitari kure cyane y’umuziki ariko na none akaba atabonaga umwanya wo kwisanzura ngo akore indirimbo ariko ubu akaba yagarutse.

Reba indirimbo ya Kode nshya yise ‘Hot Choco’