00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koffi Olomide ashobora gusangira ubunani n’abafana be i Kigali

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 16 December 2016 saa 02:58
Yasuwe :

Igitaramo umuririmbyi w’icyamamare muri Congo, Antoine Christophe Agbepa Mumba [Koffi Olomide] yagombaga gukorera i Kigali cyaba cyarimuriwe kuwa 30 Ukuboza 2016 agasoza umwaka asangira n’abafana.

Koffi Olomide watangiye umuziki mu 1978 yakunzwe mu ndirimbo zakanyujijeho nka “Loi” yakoranye na Quartier Latin, “Danger de mort”, “Micko”, “Effrakata”, "Monde arabe" n’izindi zitabarika. Muri iyi minsi aharawe cyane muri iki gihe kubera indirimbo yise ‘selfie’ iri no mu zatumye acuruza cyane mu mwaka wa 2015 ndetse na 2016.

Uyu muririmbyi ukunda kwiyita Grand Mopao yari yitezwe i Kigali kuwa 3 Ukuboza 2016 ndetse yabishimangiye mu mashusho yashyize kuri YouTube avuga ko yiteguye igitaramo azakorera mu Mujyi wa Kigali.

Icyo gihe yagize ati “Muraho Rwanda, muraho Kigali, uyu ni Koffi Olomide. Nejejwe no kubamenyesha ko ku itariki ya 3 Ukuboza 2016 nzaba ndi i Kigali kubera mwebwe. Ekotite […] ku itariki ya gatatu nzaba ndi mu Rwanda, ni Grand Mopao, ubakunda cyane. Ndagukunda Rwanda.”

Nubwo Koffi Olomide yatangaje ko agiye kuza mu Rwanda kuharirimbira nta cyapa cyamamaza igitaramo cye cyigeze kimanikwa ndetse nta muntu n’umwe mu bakunze kuzana ibyamamare i Kigali wemeye ko yamutumiye.

IGIHE ifite amakuru ko igitaramo Koffi yatumiwemo i Kigali ari icy’abantu ku giti cyabo bifuje gusoza umwaka bataramanye na we. Inkuru nshya ihari yemeza ko Koffi Olomide azaza kuwa 30 Ukuboza akaririmbira muri Convention Center bucyeye bwaho mu gitaramo cyihariye kizitabirwa n’abatumiwe gusa.

Umwe mu bazi gahunda y’urugendo rwa Koffi Olomide, yabwiye IGIHE ko iki gitaramo abagiteguye batashatse ko cyamamazwa kuko ngo ‘hazinjiramo uri mu itsinda ryatumiwe gusa mu birori bazakorera muri Convention Center basoza umwaka.’

Uyu muntu utifuje ko izina rye rishyirwa mu itangazamakuru yagize ati “Icyo nzi ni uko Koffi azaza, ubundi abantu bamuzanye ntabwo bashaka kubyamamaza, ni umunsi mukuru wabo bazahuriramo, we [Koffi Olomide] azaza abaririmbire…”

Koffi Olomide yatangiye kuririmba mu 1978. Asanzwe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami rya Business Economics yakuye ahitwa Bordeaux mu Bufaransa.

Uyu muhanzi wavukiye i Kisangani afite indi mpamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya kaminuza mu ishami ry’Imibare yakuye muri Kaminuza ya Paris.

Yaherukaga kuza gukorera igitaramo i Kigali mu mwaka wa 2009, icyo gihe yaririmbiye kuri Stade Amahoro, yari yatumiwe na sosiyete y’itumanaho yitwaga Rwandatel.

Koffi Olomide ashobora gusangira ubunani n’abafana be i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages