Ibi birori byitezwe kubera muri BK Arena ku wa 30 Kanama 2026. Byabanjirijwe n’ibindi bikorwa by’iyi korali birimo gutera ibiti mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, gusura urubyiruko rugororerwa mu bigo ngororamuco bya Iwawa na Gitagata mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zugarije urubyiruko.
Uretse ibikorwa bakoze mbere, iyi korali iteganya no gukora ibindi birimo guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyi korali yashinzwe mu 1996, itangira umurimo wo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana no gukomeza abakirisitu. Yamamaye cyane binyuze mu ndirimbo zakunzwe zirimo izagarukaga ku kwizera, gukomera ku Mana no gukunda igihugu.
Mu bihe bitandukanye, iyi korali yagiye ikora ibitaramo bikomeye, haba mu Rwanda no hanze yarwo.
Abanyuze muri Korali Ambassadors of Christ bavuga ko atari korali gusa, ahubwo yabaye ishuri ry’ubuzima, aho benshi bahakuye uburere, inshuti ndetse n’impano zabafashije mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 imaze, Korali Ambassadors of Christ, yatangiye imyiteguro y’ibikorwa bitandukanye bizagaruka ku mateka yayo, ubuhamya bw’abayinyuzemo ndetse n’umusanzu wayo mu iterambere ry’umuziki wo guhimbaza Imana mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!