00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Korali Ambassadors yahaye impano Perezida Kagame wayitabaye mu mpanuka

Yanditswe na

[email protected]

Kuya 11 January 2016 saa 10:41
Yasuwe :

Korali Ambassadors of Christ yo mu itorero ry’Abadventisiti b’umunsi wa karindwi yageneye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ishimwe kubwo ku batabara mu myaka itanu ishize , ubwo bakoraga impanuka ikomeye batatu bakahasiga ubuzima.

Iyi mpano bageneye Perezida wa Repubulika , bayishyikirije Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu bavuga ko bashimye uruhare Perezida Kagame yagize mu kohereza ingabo zikaramira abandi bari bakomeretse bikomeye.

Umuyobozi w’iyi Korali, Rubeni Muvunyi, avuga ko Leta yahise yohereza kajugujugu ya gisirikari ku batabara.

Yagize ati “Iriya mpano yari iyo gushimira Perezida wa Repubulika igikorwa yakoze uwo munsi, kuko yashoboye kohereza abasirikare b’u Rwanda baragenda baratabara […] kuba benshi barashoboye kurokoka ni ukubera icyo gikorwa cy’ubutabazi. Niyo mpamvu twamushimiye kandi tuzahora tumushimira."

Aba baririmbyi kandi babwiye RBA ko muri iyi mpano harimo indirimbo z’iyi Korali zirimo ubutumwa bw’ijambo ry’Imana.

Bamwe mu baririmbyi bavuga ko byahise bibaha imbaraga zo gukorera Imana haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo mu buryo buruseho.

Umwe yagize ati “Igihugu cyaradufashije cyane ku buryo n’abo muri Tanzaniya bagize ngo turi abayobozi bakomeye cyane. Iyo tugiye mu bindi bihugu bakabona tubayeho neza, dukora umurimo w’Imana bibaha ingufu bakabona ko igihugu cyacu cyafashe iyindi sura itandukanye n’iyo mu 1994. Natwe biduha imbaraga n’ishema ryo kuba Abanyarwanda."

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yabijeje kugeza iyi mpano kuri Perezida Kagame ndetse ashimira iyi Korali uburyo ikomeje gukora umurimo w’Imana itizigamye.

Ubwo iyi Korali yakoraga impanuka muri Tanzania mu mwaka wa 2011, yapfushije abaririmbyi batatu bari harimo uwitwa Gatare, Amos na Manzi.

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi yabijeje ko azashyikiriza iyi mpano Perezida Kagame
Korali Ambassadors of Christ

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages