Korari Louange igiye kumurika umuzingo wa mbere w’amashusho (Album) ugizwe n’indirimbo 10, nyuma yo gusohora imizingo itatu y’amajwi.
Iyi Korari ibarizwa mu itorero rya ADEPER Gatsata, umudugudu wa Gatsata, mu Karere ka Gasabo.
Uretse ibikorwa by’ivugabutumwa bakora mu ndirimbo, iyi korali basanzwe bamenyerewe mu bikorwa by’urukundo byo gufashanya hagati yabo, bakaba bateganya kwagura ibikorwa by’urukundo baremera abatishoboye mu bice bitandukanye bakoreramo ibiterane.
Ishyirwa ku mugaragaro ry’uyu muzingo witwa “Nabonye umukunzi” riteganyijwe mu kwezi kwa Nyakanga tariki ya 13 na 14, rikazakurikirwa n’ibitaramo bizabera hirya no hino mu Rwanda.
Ndayisenga jean Jacques, Perezida w’iyi korari aganira na IGIHE yagize ati ”Nyuma yo gushyira ku mugaragaro uyu muzingo, umusaruro uzavamo, tuzawukoresha mu bikorwa bitandukanye, harimo no kuremera abatishoboye”
Yakomeje avuga ko mu minsi iri imbere bafite uregendo mu gihugu cy’u Burundi aho bazaba bagiye kumenyakanisha uyu muzingo, bifashishije radiyo na terevisiyo byo muri icyo gihugu.
Kwinjira mu bitaramo byo gushyira ku mugaragaro uyu muzingo ni ubuntu bikaba bizabera mu rusengero rwa ADEPER Gatsata.
Tariki ya 13 korari Louange izaba iri kumwe na korari Gatsata, hamwe na korari Salemu zo kuri uwo mudugudu, tariki ya 14 ikazaba ari kumwe na korari Jehova-Jireh (CEP-ULK) hamwe n’umuhanzi Mugabo Venuste (twigiye ku birenge).
Korali Louage yatangijwe n’abariribyi 60, batangiye kuririmba ari korari y’abana. Mu 2000 ba bahanzi b’abana bafashe izina rya korari Louange kuko bari abamaze kuba abasore n’inkumi.



















TANGA IGITEKEREZO