Uyu musore w’imyaka 22 yitabye Imana nyuma yo gushora ibihumbi 220$ kugira ngo ase neza n’umwe mu basore bagize itsinda rya BTS rikunzwe na benshi hirya no hino ku Isi binyuze mu muziki wa KPop (Korean Pop).
Saint Von Colucci yaguye mu bitaro byo muri Koreya mu gitondo cyo ku wa 23 Mata 2023 azize ibikomere yatewe n’uko kwibagisha isura n’urwasaya kwabaye mu mu Gushyingo 2022.
Eric Blake umwe mu baherekeje uyu mukinnyi wa filime avuga ko uyu musore ashobora kuba yaranduye indwara yatewe n'uko kwibagisha isura.
Saint Von Colucci yapfuye nyuma y’amasaha make yari amaze asubiye kwa muganga kwikuzamo ibyuma byari bifashe urwasaya.
Uyu musore yari amaze igihe agaragariza inshuti ze ko atishimiye uko asa nyuma yo kubona ko atari kugera ku ntego yifuje.
Hari andi makuru avuga ko Saint Von Colucci akigera muri Koreya y’Epfo 2019 yagowe no kubona akazi muri iki gihugu kubera ivangura yakorerwaga bamuhora ko adasa n’abantu baho.
Uyu musore yitabye Imana nyuma yo gukina muri filime "Pretty Lies," akinamo ari umwe mu bakinnyi bakuru bayo , izatangira guca kuri US Network mu Ukwakira 2023.






Ibitekerezo 0