00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Krystyna Pyszková wo muri Tchèque yegukanye ikamba rya Miss World

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 9 March 2024 saa 09:15
Yasuwe :

Krystyna Pyszková ukomoka muri Repubulika ya Tchèque yegukanye ikamba rya Miss World ryatanzwe ku nshuro ya 71 mu birori byabereye mu mujyi wa Mumbai mu Buhinde, mu ijoro ryo ku wa 9 Werurwe 2024.

Uyu mukobwa w’imyaka 24 usanzwe ari umunyamideli yegukanye iri kamba ahigitse abakobwa baturutse mu bihugu 115 bitarimo u Rwanda rutitabiriye iri rushanwa muri uyu mwaka.

Hannah Karema Tumukunde Miss Uganda 2023 ukomoka ku mubyeyi w’Umunyarwandakazi yaje mu bakobwa umunani ba mbere batoranyijwemo bane bagera mu cyiciro cya nyuma (final) bavuyemo uwegukana ikamba.

Yasmina Zaytoun wo muri Liban niwe wabaye Igisonga cya Mbere yungirije Krystyna Pyszková usimbuye umunya-Pologne, Karolina Biewleska wegukanye ikamba rya Miss World ryatangwaga ku nshuro ya 70.

Abakobwa bane bageze mu cyiciro cya nyuma barimo Miss Lesego Chombo wo muri Botswana, Miss Aché Abrahams wo muri Trinidad and Tobago, Yasmin Azaytoun wo muri Liban na Krystyna Pyszková wo muri Repubulika ya Tchèque.

Uyu mwaka u Rwanda ntirwitabiriye iri rushanwa ruherukamo mu 2022, ubwo rwari ruhagarariwe na Miss Ingabire Grace wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021, ariko ntabwo yigeze ahirwa kuko atabashije kwinjira muri 40 ba mbere.

Miss Uganda 2023, Hannah Karema Tumukunde ukomoka ku mubyeyi w’Umunyarwandakazi yaje mu bakobwa umunani ba mbere batoranyijwemo bane bagera mu cyiciro cya nyuma
Axelle Rene, wari uhagarariye igihugu cya Mauritania yegukanye igihembo cya Top Model
Leticia Frota, wo muri Brésil yegukanye ikamba rya ‘Beauty With a Purpose’
Krystyna Pyszková asimbuye umunya-Pologne, Karolina Biewleska wegukanye ikamba rya Miss World ryatangwaga ku nshuro ya 70
Krystyna Pyszková ukomoka muri Repubulika ya Tchèque yegukanye ikamba rya Miss World

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages