00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku munsi wa Kabiri, Mwiseneza aracyayoboye abandi mu matora yo ku butumwa bugufi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 January 2019 saa 05:08
Yasuwe :

Mwiseneza Josiane akomeje kwanikira abakobwa bahanganye mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2019 mu matora yo kuri telefone.

Kuva aya matora yafungurwa ku mugaragaro ku wa Gatandatu tariki 19 Mutarama 2019 saa mbili z’umugoroba, Mwiseneza yahise atangira kwanikira abandi ndetse nta na rimwe yigeze ava ku mwanya wa mbere.

Amatora y’umunsi wa mbere yafunzwe i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku Cyumweru. Icyo gihe uyu mukobwa uhagarariye Intara y’Uburengerazuba ari imbere n’amajwi 35 114, Bayera Nisha Keza amukurikira afite 14 527, Uwicyeza Pamella aba uwa gatatu afite 12 467, Gaju Anitha aba uwa kane afite 11 793 na Mutoni Olive wa gatanu wari ufite 9 587.

Ubu rutonde rw’agateganyo rw’umunsi wa kabiri Mwiseneza Josiane aracyayoboye aho afite amajwi 16 221, agakurikirwa na Uwicyeza Pamella ufite 8 003, Bayera Nisha Keza ari ku mwanya wa Gatatu n’amajwi 5 508, Gaju Anitha akagira 5 003 naho Niyonsaba Josiane akaza ku mwanya wa Gatanu n’amajwi 4 959.

Nibikomeza gutya aba bakobwa uko ari batanu baraza guhita bakatisha itike yo kujya mu bagomba kuguma mu mwiherero.

Umukobwa ugomba gutaha araza kumenyekana ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere. Uwabimburiye abandi kuva mu mwiherero ni Higiro Joally wari uhagarariye Intara y’Uburasirazuba.

Aba bakobwa bamaze icyumweru n’umunsi umwe mu mwiherero kuri La Palisse Hotel i Nyamata mu Bugesera, aho bigishwa ibijyanye n’umuco nyarwanda nk’imbyino, intambuko ikwiye kubaranga n’ibindi.

Abakobwa 15 ni bo bazagera ku munsi wa nyuma w’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019. Uzegukana ikamba, azamenyekana mu ijoro ryo ku wa 26 Mutarama 2019 mu birori bizabera mu Intare Conference Arena i Rusororo.

Ushaka kureba uko urutonde ruhagaze wakanda aha https://www.miss.rw/

Mwiseneza yakomeje kwanikira bagenzi be
Higiro Joally yasezerewe rugikubita

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages