“New World Star Music” ni itsinda ry’abacuranzi ryashinzwe na Nkurunziza ricuranga mu buryo bwa Live. Ryashinzwe mu rwego rwo gususurutsa abakunzi b’umuziki mu birori bitandukanye ndetse abarigize banashaka kuba bajya bataramira ahantu hatandukanye harimo mu tubari n’amahoteli.
Nkurunziza avuga ko uretse Se bafatanya muri iri tsinda ntawundi muntu wo mu muryango we uririmbamo.
Iri tsinda rimaze amezi atatu rishinzwe, ricuranga mu birori binyuranye ndetse ngo rizajya rinakora indirimbo mu rwego rwo gukomeza kumurika impano yaba iya Ngabonziza ndetse n’iy’umuhungu we Nkurunziza.
Uyu musore yakunze umuziki akiri umwana
Nk’abandi bana benshi bo mu kigero cye, Nkurunziza yakuze akunda gukina umupira icyakora ntibyamuhira, yanagerageje Karate ariko urukundo rwa muzika rukomeza kumugundira kugeza ubwo yafataga icyemezo cyo gutangira kuririmba.
Ubwo yari ku ishuri yiga ayisumbuye uyu musore wari watangiye kwigarurirwa n’umuziki bamuhaye amafaranga y’ishuri ayaguramo gitari.
Yabwiye IGIHE ko ku ishuri yahavanye urukundo rw’umuziki ku rwego rwo hejuru, ati” Kenshi nabaga nagiye guhagararira ikigo mu marushanwa yo kuririmba, nari umwe mu bahanga mu kigo.”
Uko imyaka yagenda yigira imbere Nkurunziza yagiye yigurira ibyuma by’umuziki bitandukanye kugeza ubwo mu ntangiriro za 2020 yari amaze kubyuzuza ashinga “Band” inabarizwamo na se umubyara.
Ati “Nta shuri nizemo umuziki, nagiye nihugura nkagura ibyuma noneho nkagenda mbyimenyereza kandi byarangiye mbimenye nta muntu unyigishije.”
Nkurunziza avuga ko afite ubuhanga mu gucuranga buri cyuma cya muzika mu bikenerwa muri Band.
Uyu musore usibye kuba afite itsinda rya muzika abanamo na se, ahamya ko umuziki ari wo umutunze kuko afite n’urubyiruko ahugura ibijyanye na muzika, aha akaba ahakura ubushobozi bumufasha kubaho umunsi ku wundi.
Nkurunziza avuga ko nubwo yemera abahanzi benshi bo muri iyi minsi akunda by’umwiharimo umuziki wa The Ben na Bruce Melodie cyane ko ababonamo ubushobozi bwo kugeza umuziki nyarwanda ku rundi rwego.
Ikiganiro na Nkurunziza God umuhungu wa Ngabonziza Augustin uzwi cyane mu ndirimbo Ansila





Ibitekerezo 0